Kuvugurura inyubako zisanzwe zubatse habayeho impinduka mu myubakire yazo.
Búið til af Stella ISIMBI, Breytt Tue, 2 Des kl 12:19 PM eftir Stella ISIMBI
Ese umaze igihe wibaza uko wabona uruhushya rwo kuvugurura inyubako isanzwe ukana hindura ibice byayo by’ingenzi, nko ku nkuta, inkingi, cyangwa fondasiyo? Reba iyi video kandi usome inkuru iri hepfo.
Uruhushya rwo kuvugurura inyubako isanzwe yubatse n’ihindurwa ry’imiterere yayo ni iki?
Iyi serivisi ifasha usaba gusaba uruhushya rwo kuvugurura inyubako isanzwe ifite impinduka mu myubakire. Urwego rw’Igihugu rushinzwe Inyubako (RHA) rusuzuma ibisabwa kugira ngo barebe niba bihuye n’amabwiriza agenga inyubako mbere yo gutanga uruhushya.
Uru ruhushya ntirukwiye kwitirinywa n’urwo kuvugurura inyubako nta mpinduka yakoze ku miterere y’inyubako.
Ni bande bemerewe gusaba uru ruhushya?
Umuntu wese ushaka kuvugurura cyangwa guhindura imiterere y’inzu ye
Ni gute wasaba uruhushya rwo kuvugurura inyubako isanzwe yubatse no guhindura imiterere yayo?
Sura urubuga rwa One Stop Centre: onestopcentre.rdb.rw.
Ibikenewe mbere yo gutangira gusaba:
Ni ingenzi kumenya ko ushobora kwikora dosiye ubwawe usaba serivisi, cyangwa ukayishinga injeniyeri cyangwa umwubatsi wemewe.
Niba wahisemo gukoresha injeniyeri, ni ngombwa ko mubanza kuganira ku mushinga wawe mbere yo kumushyiraho nk’ushinzwe dosiye yawe. Ibi bizagufasha kwirinda gutinda no kwemeza ko injeniyeri afite amakuru yose akeneye kugira ngo akore neza dosiye yawe kandi ku gihe.
Dore ibyo ukeneye byose:
Ugomba kugira konti. Uko wafungura konti, kanda hano
Nimero ya telefoni cyangwa imeyili (iyo ubishatse) kugirango wakire kandi ukurikirane amakuru yaho dosiye yawe igeze.
Igiciro | Ingano y’inyubako |
Ntiyishyurwa | Ahantu hatarengeje metero-kare 100 |
Intambwe zikurikira ndetse nandi makuru
Icyemezo nuko Uruhushya ruzatangwa:
Iyo ubusabe bwanyu bwemejwe, muzakira ubutumwa kuri imeyili mwatanze muri gusaba.
Ukeneye ubufasha cyangwa andi makuru:
Hamagara: +250788179100
Twandikire kuri imeyili : onestopcentre@irembo.com
Twandikire krui WhatsApp: 0792222220
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina