Uko wasaba Kuvugurura Inyubako zisanzwe zidahinduye Imiterere yazo

Búið til af Stella ISIMBI, Breytt Tue, 2 Des kl 11:09 AM eftir Stella ISIMBI

Iyi serivisi igenewe ba nyiri inyubako bashaka kuvugurura cyangwa gukora isuku ku nyubako zisanzwe batagize icyo bahindura ku miterere y’inyubako.

Abasaba batanga amakuru ajyanye n’ivugurura bateganya gukora, hanyuma Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imyubakire (RHA) kigasesengura kugira ngo harebwe niba ibyo bikorwa bijyanye n’amategeko n’amabwiriza agenga imyubakire n’umutekano, mbere yo gutanga uburenganzira.

  • Ni bande bemerewe gusaba iyi serivisi?

    • Abantu ku giti cyabo bafite inyubako zikeneye kuvugururwa (nko gusiga irangi, gukora ibintu by’imbere mu nzu, cyangwa gusana ibice bito)

    • Ibigo cyangwa imiryango ivugurura cyangwa isana inyubako zayo idahinduye imiterere yazo

Uko wasaba uruhushya rwo kuvugurura Inyubako zidahinduwe Imiterere

  • Sura urubuga rwa One Stop Centre: onestopcentre.rdb.rw 

  • Injira muri konti yawe cyangwa wiyandikishe niba utarayifite

  • Hitamo serivisi ijyanye no Kuvugurura Inyubako zidahinduwe Imiterere

  • Uzuza inyandiko zisabwa harimo ibisobanuro by’ivugurura riteganyijwe n’ifoto y’inyubako iriho ubu

Sura urubuga rwa One Stop Center: onestopcentre.rdb.rw

Ni ibiki ukeneye mbere yo gutangira gusaba?

Dore ibyo ukeneye byose:

  • Ugomba kugira konti. Uko wafungura konti, kanda hano

  • Nimero ya telefoni cyangwa imeyili (iyo ubishatse) kugirango wakire kandi ukurikirane amakuru yaho dosiye yawe igeze.


Igiciro

Igihe cyo gutunganya dosiye 

Ntiyishyurwa

Iminsi 30 


  • Intambwe zikurikira ndetse nandi makuru 

  1. Icyemezo nuko Uruhushya ruzatangwa:

  • Iyo ubusabe bwanyu  bwemejwe, muzakira ubutumwa kuri imeyili mwatanze muri gusaba. 

  1. Ukeneye ubufasha cyangwa andi makuru:




Var þessi grein gagnleg?

Það er frábært!

Þakka þér fyrir álit þitt

Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg

Þakka þér fyrir álit þitt

Láttu okkur vita hvernig við getum bætt þessa grein!

Veldu að minnsta kosti eina af ástæðunum
Staðfesting á CAPTCHA er nauðsynleg.

Viðbrögð send

Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina