Uko wasaba Kuvugurura Inyubako zisanzwe zidahinduye Imiterere yazo
Búið til af Stella ISIMBI, Breytt Tue, 2 Des kl 11:09 AM eftir Stella ISIMBI
Iyi serivisi igenewe ba nyiri inyubako bashaka kuvugurura cyangwa gukora isuku ku nyubako zisanzwe batagize icyo bahindura ku miterere y’inyubako.
Abasaba batanga amakuru ajyanye n’ivugurura bateganya gukora, hanyuma Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imyubakire (RHA) kigasesengura kugira ngo harebwe niba ibyo bikorwa bijyanye n’amategeko n’amabwiriza agenga imyubakire n’umutekano, mbere yo gutanga uburenganzira.
Ni bande bemerewe gusaba iyi serivisi?
Abantu ku giti cyabo bafite inyubako zikeneye kuvugururwa (nko gusiga irangi, gukora ibintu by’imbere mu nzu, cyangwa gusana ibice bito)
Ibigo cyangwa imiryango ivugurura cyangwa isana inyubako zayo idahinduye imiterere yazo
Uko wasaba uruhushya rwo kuvugurura Inyubako zidahinduwe Imiterere
Sura urubuga rwa One Stop Centre: onestopcentre.rdb.rw
Injira muri konti yawe cyangwa wiyandikishe niba utarayifite
Hitamo serivisi ijyanye no Kuvugurura Inyubako zidahinduwe Imiterere
Uzuza inyandiko zisabwa harimo ibisobanuro by’ivugurura riteganyijwe n’ifoto y’inyubako iriho ubu
Sura urubuga rwa One Stop Center: onestopcentre.rdb.rw
Ni ibiki ukeneye mbere yo gutangira gusaba?
Dore ibyo ukeneye byose:
Ugomba kugira konti. Uko wafungura konti, kanda hano
Nimero ya telefoni cyangwa imeyili (iyo ubishatse) kugirango wakire kandi ukurikirane amakuru yaho dosiye yawe igeze.
Igiciro | Igihe cyo gutunganya dosiye |
Ntiyishyurwa | Iminsi 30 |
Intambwe zikurikira ndetse nandi makuru
Icyemezo nuko Uruhushya ruzatangwa:
Iyo ubusabe bwanyu bwemejwe, muzakira ubutumwa kuri imeyili mwatanze muri gusaba.
Ukeneye ubufasha cyangwa andi makuru:
Hamagara: +250788179100
Twandikire kuri imeyili : onestopcentre@irembo.com
Twandikire krui WhatsApp: 0792222220
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina