Uko Wasaba Kwandikisha Ikusanyirizo ry’Amata
Búið til af Stella ISIMBI, Breytt Tue, 10 Mar kl 2:44 PM eftir Stella ISIMBI
Iyi serivisi igenewe ubucuruzi bukora nk’Ikusanyirizo ry’amata (Milk Collection Center – MCC) bushaka kubyandikisha no kubahiriza amabwiriza y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi, Ihiganwa n’Uburenganzira bw’Umuguzi (RICA). Icyemezo cyo kwandikisha ahantu hakusanyirizwa amata gikoreshwa mu gusaba uruhushya rwo gukora (Operating License).
Ibisabwa Mbere yo Gutangira Gusaba
Dore ibyo ukeneye::
Konti ikora ya OneStop Centre. Kugirango uyifungure, Kanda hano.
TIN yemewe y’ikigo cyangwa y’umuntu ku giti cye
Nomero ya telefoni igendanwa ikora cyangwa aderesi ya imeyili, kugira ngo wakire amakuru no gukurikirana aho ubusabe bwawe bugeze.
Ibisabwa Bijyanye n’Aho Ikigo Giherereye
Kuba kizengurutswe n’urukuta rufite nibura uburebure bwa metero 2
Kuba kiri nibura kuri kilometero 2 uvuye ahashyirwa imyanda rusange
Kuba kiri nibura kuri metero 500 uvuye ku nganda zisohora imyuka ihumanya
Kuba kiri ku kibanza gifite nibura metero kare 300
Kuba gifite amashanyarazi ya faze eshatu
Kuba gifite amazi meza anyobwa
Kubahiriza ibisabwa bijyanye n’imiterere, igishushanyo n’imiterere y’inyubako
Inyandiko Zisabwa
Kopi y’icyemezo cy’ubutaka cyangwa inyubako cyangwa kopi y’amasezerano yo gukodesha
Icyemezo gitanzwe n’ubuyobozi bw’Akarere cyemeza ko MCC/MAP yemerewe gukorera muri ako gace
Urutonde rw’abakozi n’ibyemezo by’ubuzima (medical certificates) byabo
Icyemezo cy’uko hari amashanyarazi ya faze eshatu gitanzwe na Rwanda Energy Group (REG)
Icyemezo cy’uko hari amazi meza anyobwa gitanzwe na WASAC
Icyemezo cy’iyandikwa ry’ubucuruzi cyatanzwe na RDB
Inyandiko Zisabwa Mu Bihe Bimwe
Kopi ya pasiporo
Kopi y’icyemezo giheruka cyo kwandikwa na RICA
Igihe Bitwara n’Igiciro
Igihe Bitwara | Igiciro |
|---|---|
Iminsi 14 y’akazi | Ntiyishyurwa |
Intambwe Zikurikira n’Ubufasha
1. Gutanga Ubusabe
Nyuma yo gutanga neza ubusabe, uzahabwa nomero y’ubusabe (itangirana na C2…) ushobora gukoresha mu gukurikirana aho bugeze.
2. Gutangwa kw’Icyemezo
Isaba yemejwe, uzahabwa icyemezo cya elegitoroniki (e-certificate) binyuze kuri imeyili yawe cyangwa ugikurure (download) ku rubuga.
Kubona Ubufasha cyangwa Andi Makuru:
Hamagara: 1415
Imeyili: support@rdb.rw
Twandikire kuri WhatsApp: 0788321555
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina