Uko wa Kwandikisha inyubako ikorerwamo, icururizwamo cyangwa ibikwamo imiti n'ifumbire bikoreshwa mu buhinzi

Búið til af Stella ISIMBI, Breytt Tue, 10 Mar kl 12:57 PM eftir Stella ISIMBI

Iyi serivisi igenewe ubucuruzi bukorera ahacururizwa cyangwa hahunikwa ibinyabutabire by’ubuhinzi (agrochemicals), kugira ngo bwiyandikishe kandi bwubahirize amabwiriza ya RICA. Icyemezo cy’iyandikwa gitangwa gikoreshwa mu gusaba uruhushya rwo gukora.

Ibisabwa mbere yo gusaba

Kugira ngo utangire gusaba, ukeneye ibi bikurikira:

  • Konti ikora ya OneStopCenter. Gufungura konti, kanda hano.

  • TIN yemewe 

  • Numero ya telefone igendanwa ikora cyangwa imeyili yemewe.

Inyandiko zisabwa

Tegura inyandiko zishyigikira iyandikwa ry’aho hakorerwa ibinyabutabire by’ubuhinzi:

  • Kopi ya Pasiporo

  • Icyemezo cy’iyandikwa muri RICA

  • Icyemezo cy’iyandikwa ry’ubucuruzi gitangwa na RDB

  • Kopi y’impamyabumenyi yashyizweho umukono na noteri ( y’umukozi ubifitiye ubumenyi, nk’uko biteganywa n’itegeko rigenga ibinyabutabire by’ubuhinzi mu Rwanda

  • Kopi y’amasezerano y’akazi yashyizweho umukono na noteri y’uwo mukozi w’umwuga

Ibisabwa bijyanye n’aho hantu:

  • Metero 50 uvuye ku mashuri, ibigo nderabuzima, imigezi, imiyoboro y’amazi y’imvura ifunguye cyangwa ahakusanyirizwa amazi, n’ahantu hashobora kwibasirwa n’imyuzure(metero 100 zu bubiko)

  • Metero 20 uvuye ahakorerwa gutunganya ibiribwa (metero 50 zu bubiko)

  • Metero 10 uvuye ahacururizwa ibiribwa n’ibinyobwa (metero 20 ku bubiko)


Igihe bitwara n’igiciro

igiciro

Igihe bitwara

Amafaranga ya serivisi agenwa hashingiwe ku kuba urimo gutanga ubusabe bushya cyangwa kuvugurura (renewal), kimwe n’icyiciro cy’ubucuruzi ukoreramo

Iminsi 14 y’akazi


Intambwe zikurikira n’amakuru y’ubufasha

1.Gutanga ubusabe:

Nyuma yo kohereza ubusabe neza, usaba ahabwa nomero yo kwishyura (urugero: 88…) ikoreshwa mu kwishyura.

2.Kwishyura:

  • Hashyirwaho nimero/ID yo kwishyura. Kanda Ishyura kugira ngo urangize igikorwa cyo kwishyura.

  • Usaba ashobora guhitamo uburyo bwo kwishyura bumworoheye.

3.Gutanga icyemezo/uruhushya:

  1. Iyo ubusabe bwemejwe, uzahabwa icyemezo cya elegitoroniki (e-license).

Kubona ubufasha cyangwa ibisobanuro birenzeho:

  • Hamagara: 1415

  • Imeyili: support@rdb.rw

  • Twandikire kuri WhatsApp: 0788321555





Var þessi grein gagnleg?

Það er frábært!

Þakka þér fyrir álit þitt

Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg

Þakka þér fyrir álit þitt

Láttu okkur vita hvernig við getum bætt þessa grein!

Veldu að minnsta kosti eina af ástæðunum
Staðfesting á CAPTCHA er nauðsynleg.

Viðbrögð send

Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina