Uko wasaba Kwandikisha Ahacururizwa Inyama (Busheri)

Búið til af Stella ISIMBI, Breytt Tue, 10 Mar kl 2:16 PM eftir Stella ISIMBI

Iyi serivisi igenewe ibigo cyangwa abantu ku giti cyabo bakora ubucuruzi bw’aho bacururiza inyama (butchery), kugira ngo biyandikishe ahantu bakoreramo kandi hubahirizwe amabwiriza ya RICA. Icyemezo cy’iyandikwa gitangwa gikoreshwa mu gusaba uruhushya rwo gukora.

Ni bande bemerewe gusaba iyi serivisi?

Ibigo cyangwa abantu ku giti cyabo bifuza kwandikisha aho bacururiza inyama, hubahirijwe amabwiriza ya RICA.

Icyitonderwa: Kugira nomero ya TIN ni itegeko kugira ngo ubashe gusaba.

Uko wasaba iyandikwa ry’aho bacururiza inyama


Sura urubuga rwa One Stop Centre: onestopcentre.rdb.rw 

Ibisabwa mbere yo gutangira gusaba

Ukeneye ibi bikurikira:

  • Konti ikora ya OneStopCenter. Gufungura konti, kanda hano.

  • Nomero ya TIN

  • Numero ya telefoni igendanwa ikora cyangwa imeyili yemewe kugira ngo wakire amakuru no gukurikirana dosiye yawe.

Inyandiko zisabwa

Tegura izi nyandiko:

  • Kopi y’icyemezo cy’ubutaka/inyubako cyangwa amasezerano y’ubukode 

  • Urutonde rw’abakozi n’impapuro z’ubuvuzi

  • Icyemezo cy’iyandikwa ry’ubucuruzi gitangwa na RDB

  • Kopi ya Pasiporo

  • Icyemezo giheruka cy’iyandikwa muri RICA

  • Icyemezo cy’ipimwa ry’ibipimo

Igihe bitwara n’igiciro


Igihe bitwara

Igiciro

Iminsi 14  y’akazi

Ntiyishyurwa 



Intambwe zikurikira n’amakuru y’ubufasha

1. Gutanga ubusabe:

Nyuma yo kohereza ubusabe neza, usaba ahabwa nomero ya dosiye (urugero: C2…), ikoreshwa mu gukurikirana aho dosiye igeze.

2. Gutanga icyemezo/uruhushya:

Iyo ubusabe bwemejwe, uzahabwa icyemezo binyuze kuri imeyili cyangwa ube wagikuramo (download) ku rubuga.

3. Kubona ubufasha cyangwa ibisobanuro birenzeho:




Var þessi grein gagnleg?

Það er frábært!

Þakka þér fyrir álit þitt

Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg

Þakka þér fyrir álit þitt

Láttu okkur vita hvernig við getum bætt þessa grein!

Veldu að minnsta kosti eina af ástæðunum
Staðfesting á CAPTCHA er nauðsynleg.

Viðbrögð send

Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina