Uko wasaba Uruhushya rwo Gukora Imbuto
Búið til af Stella ISIMBI, Breytt Tue, 10 Mar kl 12:55 PM eftir Stella ISIMBI
Iyi serivisi ituma abakora ubucuruzi bifuza gukora imbuto zigenewe kugurishwa cyangwa ubushakashatsi bahabwa uruhushya rwo gukora rutangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi, Ihiganwa n’Uburenganzira bw’Abaguzi (RICA). RICA izakora igenzura rikorwa aho imbuto zikorerwa (field visit) kugira ngo hemezwe ko aho hantu n’ibikorwa bihujwe n’amahame n’amabwiriza ya RICA.
Ibisabwa mbere yo gusaba
Kugira ngo ukomeze ubusabe bwawe, ugomba kuba ufite ibi bikurikira:
Konti ikora ya One Stop Center Gufungura konti, kanda hano.
Nomero iranga umusoreshwa (TIN) yemewe.
Nimero ya telefoni igendanwa ikora cyangwa aderesi ya imeyili ikora, kugira ngo wakire amakuru no gukurikirana aho ubusabe bugeze.
tegura inyandiko zishyigikira zikenerwa mu gihe cyo gusaba.
Inyandiko zisabwa:
Kopi y’icyemezo cy’ubutaka cy’usaba, cyangwa amasezerano y’ubukode iyo usaba atari nyir’ubutaka.
Kopi y’impamyabumenyi yashyizweho umukono na noteri y’umukozi wa tekiniki ushinzwe gutunganya imbuto.
Kopi y’amasezerano y’akazi y’umukozi wa tekiniki ushinzwe gutunganya imbuto.
Icyemezo cy’iyandikisha ry’ikigo gitangwa na RDB.
Inyandiko zisabwa bitewe n’uko bimeze
Ibaruwa yashyizweho umukono na noteri y’ubwumvikane (Letter of consent) yemera ko usaba akoresha Indangamuntu ya nyir’ubutaka.
Amasezerano ajyanye n’ubutaka bwa Leta
Inyandiko z’inyongera
Amasezerano y’ubukode cyangwa ubukodeshe by’aho babika imbuto n’izindi nyubako (harimo n’inzu z’ibyatsi/greenhouse), igihe usaba atari nyir’izo nyubako.
Igihe bitwara n’igiciro
Igihe bitwara | igiciro |
|---|---|
Iminsi 14 y’akazi | Biterwa n’imiterere y’ubusabe |
Intambwe Zikurikira n’Amakuru y’Ubufasha
1. Kohereza ubusabe:
Nyuma yo kohereza ubusabe neza, usaba ahabwa nomero yo kwishyura (urugero: 88…) izifashishwa mu kwishyura.
Kwishyura:
Hazashyirwaho nimero yo kwishyura (billing number/ID). Kanda Pay kugira ngo urangize igikorwa cyo kwishyura. Ushobora guhitamo uburyo bwo kwishyura bukubereye.
3. Gutangwa kw’Icyemezo
Iyo ubusabe bwemejwe, uzahabwa icyemezo cya elegitoroniki (e-certificate) binyuze kuri imeyili yawe cyangwa ugikurure (download) ku rubuga.
4. Kubona Ubufasha cyangwa Andi Makuru
Hamagara: 1415
Imeyili: support@rdb.rw
Twandikire kuri WhatsApp: 0788321555
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina