Uko wasaba Uruhushya rwo Gutunganya Imbuto
Búið til af Stella ISIMBI, Breytt Tue, 10 Mar kl 2:52 PM eftir Stella ISIMBI
Iyi serivisi ituma abakora ubucuruzi bwo gutunganya imbuto (seed conditioning) biyandikisha kandi bagahabwa uruhushya rwo gukora rutangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi, Ihiganwa n’Uburenganzira bw’Abaguzi ( RICA). RICA izakora igenzura rikorwa aho ibikorwa bikorerwa (field visit) kugira ngo hemezwe ko inyubako n’ibikorwa byujuje amahame n’amabwiriza ya RICA.
Ibisabwa mbere yo gutangira gusaba
Dore ibyo ukeneye byose:
Konti ikora ya One Stop Center. Gufungura konti, kanda hano.
TIN yemewe y’ikigo cyangwa y’umuntu ku giti cye
Nimero ya telefoni igendanwa ikora cyangwa aderesi ya imeyili ikora: kugira ngo wakire amakuru no gukurikirana ubusabe bwawe.
Inyandiko zisabwa
Kopi y’uruhushya rwo gukora rutangwa na RICA.
Icyemezo cy’iyandikisha ry’uruganda (factory registration certificate) gitangwa na RICA.
Icyemezo cy’ubumenyi n’ubushobozi bw’abakozi ba tekiniki mu gutunganya no gutegura imbuto (seed production).
Kopi y’amasezerano y’akazi y’abakozi ba tekiniki.
Kopi y’impamyabumenyi y’umuyobozi w’ibikorwa (operations manager) mu masomo y’ubuhinzi bw’ibihingwa (crop sciences), yemejwe na noteri.
Kopi y’amasezerano y’akazi y’umuyobozi w’ibikorwa.
Icyemezo cy’iyandikisha ry’ikigo gitangwa na RDB.
Kopi ya pasiporo.
Processing Time and Fees
Processing Time | Price |
|---|---|
14 Working days | Price varies |
Intambwe zikurikira n’amakuru ya gufasha
Kohereza ubusabe:
Nyuma yo kohereza ubusabe neza, usaba ahabwa nomero yo kwishyura (urugero: 88…) ikoreshwa mu kwishyura.Kwishyura:
Hazashyirwaho nimero yo kwishyura (billing number/ID). Kanda Ishyura kugira ngo urangize igikorwa cyo kwishyura. Ushobora guhitamo uburyo bwo kwishyura bukubereye.
3. Gutangwa kw’Icyemezo
Iyo ubusabe bwemejwe, uzahabwa icyemezo cya elegitoroniki (e-certificate) binyuze kuri imeyili yawe cyangwa ugikurure ku rubuga.
4. Kubona Ubufasha cyangwa Andi Makuru
Hamagara: 1415
Imeyili: support@rdb.rw
Twandikire kuri WhatsApp: 0788321555
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina