Uko wasaba kwandikisha Ifumbire
Búið til af Stella ISIMBI, Breytt Tue, 10 Mar kl 1:01 PM eftir Stella ISIMBI
Iyi serivisi igenewe ibigo byifuza kugurisha cyangwa gukora ifumbire mu Rwanda, bikitabira igerageza ry’imikorere (efficacy trial) nyuma yo gusuzumwa no kwemezwa na RICA – Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi, Ihangana mu Bucuruzi n’Uburenganzira bw’Abaguzi.
Nyuma y’igerageza rigenda neza, ikigo gihabwa icyemezo cyo kwandikisha igicuruzwa (product registration certificate).
Ibisabwa mbere yo gusaba
Kugira ngo usabe iyi serivisi, ugomba kuba ufite:
Konti ikora ya OneStop Centre.
Nomero ya TIN y’ikigo cyangwa y’umuntu ku giti cye.
Nomero ya telefoni yemewe, aderesi ya imeyili, cyangwa byombi, kugira ngo uhabwe amakuru ajyanye n’ubusabe bwawe.
Ibisabwa rusange
Kugira uhagarariye ikigo (local agent) wanditswe mu Rwanda.
Gutanga igice (sample) cy’ifumbire kigashyirwa mu igeragezwa.
Inyandiko zisabwa
Kopi y’icyemezo cyo kwandikisha ifumbire cyatanzwe mu gihugu cy’inkomoko cyangwa mu kindi gihugu.
Icyemezo cy’iyandikisha ry’ikigo cyatanzwe na RDB.
Icyemezo cy’impamyabumenyi n’amasezerano y’abakozi ba tekiniki babishinzwe.
Icyemezo cy’isuzuma ry’imiterere y’igicuruzwa (certificate of product analysis).
Icyapa (label) cyateguwe cy’igicuruzwa hakurikijwe ibisabwa mu kuranga.
Urupapuro rw’umutekano w’ibikoresho (Material Safety Data Sheet – MSDS) rw’ifumbire.
Kopi ya pasiporo y’usaba.
Kopi y’icyemezo cya nyuma cy’iyandikisha ry’ikigo.
Inyandiko z’inyongera
Ibaruwa y’uburenganzira itangwa n’uwakoze ifumbire (iyo usaba atari nyir’igicuruzwa).
Ibisubizo by’ibizamini bya laboratwari.
Igihe bitwara n’igiciro
Igihe bitwara | igiciro |
Iminsi 487 y’akazi | 10,000 Rwf |
Intambwe zikurikiraho n’amakuru y’ubufasha
1. Gutanga ubusabe:
Nyuma yo gutanga ubusabe neza, usaba ahabwa nomero yo kwishyura (urugero: 88…) yo gukoresha mu kwishyura.
2. Kwishyura:
Hazatangwa nimero/ID yo kwishyura. Kanda kuri Ishyura kugira ngo urangize kwishyura.
Ushobora guhitamo uburyo bwo kwishyura wifuza.
3. Gutanga icyemezo/uruhushya:
Iyo ubusabe bwemejwe, uzahabwa icyemezo cya elegitoroniki (e-license).
Kubona ubufasha cyangwa ibisobanuro birambuye:
Hamagara: 1415
Imeyili: support@rdb.rw
Twandikire kuri WhatsApp: 0788321555
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina