Uko wasaba Uruhushya rwo gukora ubucuruzi bw'imiti n'ifumbire bikoreshwa mu buhinzi
Búið til af Stella ISIMBI, Breytt Tue, 10 Mar kl 2:55 PM eftir Stella ISIMBI
Iyi serivisi igenewe abacuruzi b’imiti n'ifumbire bikoreshwa mu buhinzi bifuza kwiyandikisha no kubona uruhushya rwo gukora rutangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi, Ihanganwa mu Bucuruzi n’Uburenganzira bw’Abaguzi (RICA).
Ibisabwa mbere yo gutangira gusaba
Ukeneye ibi bikurikira:
Konti ikora ya OneStopCenter.. Gufungura konti, kanda hano.
TIN yemewe y’ikigo cyangwa y’umuntu ku giti cye.
Numero ya telefone igendanwa ikora cyangwa imeri yemewe: kugira ngo wakire amakuru no gukurikirana ubusabe bwawe.
Inyandiko zisabwa
Icyemezo kigaragaza ko ufite ikinyabiziga kiboneye gikoreshwa mu gutwara ibinyabutabire by’ubuhinzi, kandi gifite ibimenyetso n’amakarita (labels) bijyanye n’ubwoko bw’ibinyabutabire gitwarwa
Kopi ya Pasiporo
Icyemezo cy’iyandikwa ry’ubucuruzi gitangwa na RDB
Inyandiko zisabwa bitewe n’uko bimeze
Kopi y’uruhushya rwo gukora rwatanzwe na RICA
Inyandiko zishobora kongerwaho
Kopi y’icyemezo cy’iyandikwa ry’aho hantu hakorerwa cyatanzwe na RICA
Igihe bitwara n’igiciro
Igihe bitwara | Igiciro |
|---|---|
Iminsi 5 y’akazi | Biterwa n’imiterere ya serivisi |
Intambwe zikurikira n’amakuru y’ubufasha
Gutanga ubusabe:
Nyuma yo kohereza ubusabe neza, usaba ahabwa nimero yo kwishyura (urugero: 88…) ikoreshwa mu kwishyura.
2. Kwishyura:
Hazakorwa nimero/ID yo kwishyura. Kanda Ishyurakugira ngo urangize kwishyura.
Usaba ashobora guhitamo uburyo bwo kwishyura bumworoheye.
3. Gutanga icyemezo/uruhushya:
Iyo ubusabe bwemejwe, uzahabwa icyemezo cya elegitoroniki (e-license).
Kubona ubufasha cyangwa ibisobanuro birambuye:
Hamagara: 1415
Imeyili: support@rdb.rw
Twandikire kuri WhatsApp: 0788321555
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina