Uruhushya rwo Gukora Ibikorwa by’Ubucuruzi bwo Kohereza Icyayi mu Mahanga.
Búið til af Ivan Shema, Breytt Tue, 2 Des kl 4:21 PM eftir Stella ISIMBI
Uri ikigo gishaka kohereza icyayi giturutse mu Rwanda? Ntugire impungenge – saba uruhushya rwo gukora ubucuruzi bwo kohereza icyayi ubu nyine!
Ese Uruhushya rwo Gukorera Ubucuruzi bwo Kohereza Icyayi ni iki?
Ni uruhushya rutangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga by’ibikomoka ku buhinzi (NAEB) binyuze kuri IremboGov, rugaha inganda z’icyayi uburenganzira bwo kohereza icyayi giturutse mu Rwanda.
Uru ruhushya rugaragaza ko uruganda cyangwa ikigo cyanditse ku buryo bwemewe kandi cyujuje ibisabwa byose n’amategeko agenga kohereza icyayi mu mahanga.
Uruhushya rugira agaciro kuva ku myaka 3 kugeza kuri 5 uhereye ku itariki rwemejwe.
Ni bande bemerewe gusaba iyi serivisi?
Ikigo cyandikishijwe mu buryo bwemewe n’amategeko (Company).
Uko wasaba uruhushya rwo gukora ubucuruzi bwo kohereza icyayi hanze:
Sura urubuga rwa RDB One Stop Centre: www.osc.rdb.rw
Ibyo ukeneye mbere yo gutangira ubusabe:
Dore ibyo ukeneye kugira ngo utangire:
Kuba ufite konti kuri RDB One Stop Center. Kanda hano kumenya uko wayifungura.
Kuba ufite nimero y’irangamuryango y’umusoro y’ikigo (TIN).
Kuba ufite nimero ya telefoni cyangwa email bikora kugira ngo ubashe kubona amakuru no gukurikirana aho ubusabe bugeze.
Igiciro n’Igihe bitwara
Igiciro | Servisi iboneka mu gihe kingana |
??? | Iminsi 14 |
Imigereka isabwa kugirango ubusabe bukorweho:
Ibikurikira nyuma yo gutanga dosiye
Uburyo bwo kwishyura:
Kwishyura bikorwa hakoreshejwe uburyo butandukanye. Kanda hano kugira ngo ubumenye.
Igihe nimero y’ubwishyu imara:
Nimero y’ubwishyu igomba kuba yishyuwe mu minsi 30 uhereye igihe yatangiwe.
Icyemezo gitangwa:
Iyo ubusabe bwawe bwemejwe, icyemezo cyoherezwa kuri email watanze ubwo wasabaga.
Ubufasha cyangwa ibindi bisobanuro:
Hamagara: +250 788 179 100
Email: onestopcentre@irembo.com
WhatsApp: 0792 222 220
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina