Uko wasaba Uruhushya rwo Gukora i Garaje

Búið til af Stella ISIMBI, Breytt Tue, 10 Mar kl 2:17 PM eftir Stella ISIMBI

Iyi serivisi ituma abakora ubucuruzi bwa garaje biyandikisha kandi bagahabwa uruhushya rwo gukora rutangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi, Ihiganwa n’Uburenganzira bw’Abaguzi (RICA). Mu gihe cy’isuzuma, RICA izakora igenzura rikorwa aho igaraje rikorera kugira ngo hemezwe ko inyubako n’ibikorwa byujuje amahame n’amabwiriza ya RICA.

Ni nde wemerewe gusaba iyi serivisi?

Abakora ubucuruzi bw’igaraje bifuza kwiyandikisha no kubona uruhushya rwo gukora igaraje rutangwa na RICA.

Icyitonderwa::Kugira Nomero iranga umusoreshwa (TIN) y’ikigo yemewe ni ngombwa kugira ngo usabe iyi serivisi.

Uko wasaba uruhushya rwa garaje

Jya ku rubuga rwa One Stop Centre: onestopcentre.rdb.rw 

Ibisabwa mbere yo gutangira gusaba

Dore byose ukeneye:

  • Konti ikora ya One Stop Center. Gufungura konti nshya, kanda hano.

  • TIN y’ikigo yemewe: irasabwa mu gusaba.

  • Nimero ya telefoni igendanwa ikora cyangwa aderesi ya imeyili ikora: kugira ngo wakire amakuru no gukurikirana ubusabe bwawe.

Inyandiko zisabwa:

Tegura izi nyandiko zikurikira:

  • Icyemezo cy’ubumenyi n’ubushobozi bw’abakozi nk’uko biteganywa na RS 402 Garages.

  • Amasezerano y’akazi y’abakozi

  • Kopi y’inyandiko y’ubwishingizi bwa garaje (inyubako, abakozi, ibikoresho/ibyuma, n’imodoka).

  • Kopi y’inyandiko zigaragaza uburenganzira bwo gutunga, gukodesha cyangwa gukoresha aho garaje ikorera (ownership/lease/rent).

  • Kopi ya “Job Card”.

  • Kopi y’uburyo imirimo ikorwa muri garaje (working procedure).

  • Kopi y’uburyo bwo gusukura no kubungabunga isuku (cleaning procedure).

  • Uburyo bwo kwakira no gukemura ibibazo by’abakiriya (complaint handling procedure).

  • Kopi y’ifishi yo kwakira ibibazo by’abakiriya (customer complaint form).

  • Kopi ya pasiporo.

  • Icyemezo cy’iyandikisha ry’ikigo gitangwa na RDB.

Inyandiko zisabwa bitewe n’ibikewe

  • Kopi y’uruhushya rwo gukora rutangwa na RICA.

  • Kopi y’icyemezo cyawe giheruka cy’iyandikisha (latest Registration Certificate).


Igihe bitwara n’igiciro


Igihe bitwara

igiciro

Iminsi 5

Ntiyishyurwa



Intambwe zikurikiraho n’amakuru y’ubufasha

1. Kohereza ubusabe:

Nyuma yo kohereza ubusabe neza, usaba ahabwa nomero y’ubusabe (urugero: C2……) ikoreshwa mu gukurikirana aho ubusabe bugeze.

2. Gutanga icyemezo/uruhushya:

Ubusabe ni bumara kwemezwa, uzahabwa icyemezo cyawe cy’ikoranabuhanga (e-certificate) kuri imeyili cyangwa ugikure (download) ku rubuga.

3. Ku bundi bufasha cyangwa ibisobanuro birambuye:

  • Hamagara: 1415

  • Imeyili: support@rdb.rw

  • Twandikire kuri WhatsApp: 0788321555



Var þessi grein gagnleg?

Það er frábært!

Þakka þér fyrir álit þitt

Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg

Þakka þér fyrir álit þitt

Láttu okkur vita hvernig við getum bætt þessa grein!

Veldu að minnsta kosti eina af ástæðunum
Staðfesting á CAPTCHA er nauðsynleg.

Viðbrögð send

Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina