Uko wa kwandikisha igaraji
Búið til af Stella ISIMBI, Breytt Tue, 10 Mar kl 2:30 PM eftir Stella ISIMBI
Iyi serivisi igenewe ibigo bikora ama garaji y’imodoka kugira ngo byandikishe aho bikorera kandi byubahirize amabwiriza y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi, Ihangana mu Bucuruzi n’Uburenganzira bw’Abaguzi (RICA). Iri yandikwa rikoreshwa mu gusaba uruhushya rwo gukora.
Ibisabwa mbere yo gusaba
Kugira ngo utangire gusaba, ukeneye ibi bikurikira:
Konti ikora ya OneStopCenter. Gufungura konti, kanda hano.
Nomero ya TIN yemewe
Nomero ya telefone igendanwa ikora cyangwa imeyili yemewe.
Tegura inyandiko zishyigikira ubusabe
Inyandiko zisabwa
Icyemezo na raporo y’isuzuma ry’ingaruka ku bidukikije (Environmental Impact Audit Certificate and Report) (cyangwa Occupancy Permit kwi garaje nshya yubatswe).
Icyemezo cyemeza ko aho hantu hubahiriza igishushanyo mbonera cy’Akarere cyatanzwe n’urwego rubifitiye ububasha
Ibyemezo bigaragaza ubumenyi n’ubushobozi bw’abakozi nk’uko biteganywa na RS 402: Garages – Construction and Management Requirements
Kopi y’inyandiko z’ubwishingizi bwa garaje
Icyemezo cy’iyandikwa ry’ubucuruzi gitangwa na RDB
Inyandiko zisabwa bitewe n’izikenewe
Kopi ya Pasiporo
Kopi y’icyemezo giheruka cy’iyandikwa muri RICA
Igihe bitwara n’igiciro
Igihe bitwara | Igiciro |
Iminsi 14 y’akazi | Ntiyishyurwa |
Intambwe zikurikira n’amakuru y’ubufasha
Nyuma yo kohereza ubusabe, uzahabwa nimero ya dosiye izagufasha gukurikirana aho bugeze.
Iyo byemejwe, icyemezo cy’iyandikwa ry’aho hakorera igaraje kizaboneka cyo gukururwa (download) ku rubuga.
Kubona ubufasha cyangwa ibisobanuro birenzeho:
Hamagara: 1415
Imeyili: support@rdb.rw
Twandikire kuri WhatsApp: 0788321555
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina