Uko wa Kwandikisha imiti ikoreshwa mu buhinzi ikoze mu binyabutabire
Búið til af Stella ISIMBI, Breytt Tue, 10 Mar kl 2:41 PM eftir Stella ISIMBI
Iyi serivisi igenewe ibigo byifuza kugurisha cyangwa gukora imiti yica udukoko ikomoka ku binyabutabire mu Rwanda, kugira ngo byemererwe kwitabira igeragezwa ry’imikorere (efficacy trial) nyuma yo gusuzumwa no kwemezwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi, Ihangana mu Bucuruzi n’Uburenganzira bw’Abaguzi (RICA).
Nyuma yo gutsinda neza iryo geragezwa, ikigo gihabwa icyemezo cy’iyandikwa ry’ibicuruzwa
Ibisabwa mbere yo gusaba
Kugira ngo utangire gusaba, ukeneye ibi bikurikira:
Konti ikora kuri OneStopCenter. Gufungura konti, kanda hano.
Nomero ya TIN yemewe aho bikenewe
Nomero ya telefone igendanwa ikora cyangwa imeyili yemewe.
Ibisabwa rusange
Kugira umuhuza (local agent) wiyandikishije mu Rwanda
Gutanga urugero (sample) rw’umuti kugira ngo rujyanwe mu ipima
Inyandiko zisabwa
Kopi y’icyemezo cy’iyandikwa ry’umuti wica udukoko ugiye kwandikwa, gitangwa n’igihugu ukomokamo cyangwa ikindi gihugu
Icyemezo cy’iyandikwa ry’ubucuruzi gitangwa na RDB
Icyemezo cy’impamyabumenyi n’amasezerano y’abakozi b’inzobere mu bya tekiniki
Icyemezo cy’isuzuma ry’umuti (certificate of product analysis)
Kopi ya dosiye ya tekiniki (technical dossier) igaragaza ibisobanuro birambuye ku bigize umuti (active ingredients) n’uko uteguye
Icyitegererezo cy’ikirango (label) cy’umuti cyateguwe hakurikijwe amabwiriza y’ikirango yometseho
Urupapuro rwerekana umutekano w’ibikoresho n’imiti (Material Safety Data Sheet – MSDS)
Umushinga wateguwe w’igeragezwa ry’imikorere (efficacy trial protocol) ujyanye n’amabwiriza ya EAC ku isuzuma no gutanga raporo ku mikorere y’imiti yica udukoko
Kopi ya pasiporo
Icyemezo cy’iyandikwa muri RICA
Inyandiko zitari itegeko
Ibaruwa y’uburenganzira itangwa n’uwakoze umuti
Icyemezo kigaragaza uko ipatanti (patent) y’umuti ihagaze n’itariki izarangiriraho
Ibyavuye mu bipimo bya laboratwari
Igihe bitwara n’igiciro
Igihe bitwara | Igiciro |
Iminsi 487 y’akazi | 10,000 RWF |
Intambwe zikurikira n’amakuru y’ubufasha
1. Gutanga ubusabe:
Nyuma yo gutanga ubusabe neza, usaba ahabwa nimero yo kwishyura (urugero: 88…) ikoreshwa mu kwishyura.
2. Kwishyura:
Hazatangwa nimero/ID yo kwishyura. Kanda kuri Ishyura kugira ngo urangize kwishyura.
Ushobora guhitamo uburyo bwo kwishyura wifuza.
3. Gutanga icyemezo/uruhushya:
Iyo ubusabe bwemejwe, uzahabwa uruhushya rwawe rw’ikoranabuhanga (e-license).
Kubona ubufasha cyangwa ibisobanuro birambuye:
Hamagara: 1415
Imeyili: support@rdb.rw
Twandikire kuri WhatsApp: 0788321555
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina