Uko Wasaba Icyemezo cyo kohereza icyayi hanze : icyemezo cy’inkomoko.

Búið til af Ivan Shema, Breytt Tue, 2 Des kl 2:55 PM eftir Stella ISIMBI

Inyungu

Ni ibisabwa by’ingenzi ku bacuruzi bohereza icyayi hanze kuko gitanga gihamya y’inkomoko y’icyayi, kenshi gikeneye kugaragazwa mu gihe cyo gusohora ibicuruzwa ku mipaka, mu masezerano y’ubucuruzi, cyangwa mu rwego rwo kugabanyirizwa imisoro mu gihugu cyakira. Ikindi kandi, buri cyiciro cy’icyayi cyoherejwe kigomba gutangwa kimwe kimwe giturutse mu ruganda rucyohereza kugira ngo cyemezwe.

Icyemezo cyo kohereza icyayi hanze ni iki?

Icyemezo cyo kohereza icyayi hanze gitangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga by’ibikomoka ku buhinzi (NAEB) binyuze kuri IremboGov. Ni inyandiko yemewe n’amategeko igaragaza ko icyayi cyoherezwa cyahinzewe, cyatunganyirijwe cyangwa cyakorewe mu Rwanda.

Ni bande bemerewe gukoresha iyi serivisi?

  • Ikigo cyandikishijwe mu buryo bwemewe n’amategeko (Company).

Uko wasaba icyemezo cyo kohereza icyayi hanze

Ibyo ukeneye mbere yo gutangira gusaba:

Dore ibyo ugomba kuba ufite:

  • Kuba ufite konti kuri One Stop Center. Ushobora kuyirema ukanda hano.

  • Kuba ufite nimero y’irangamuryango y’umusoro y’ikigo (TIN).

  • Kuba ufite nimero ya telefoni cyangwa email bikora kugira ngo ubashe kubona amakuru no gukurikirana aho ubusabe bugeze.

Igiciro

Servisi iboneka mu gihe kingana

Ntago yishyurwa

Umunsi 1 



Ibikurikira nyuma yo gutanga dosiye

Uburyo bwo kwishyura:

  • Kwishyura bikorwa hakoreshejwe uburyo butandukanye. Kanda hano kugira ngo ubumenye.

Igihe nimero y’ubwishyu imara:

  • Nimero y’ubwishyu igomba kuba yishyuwe mu minsi 30 uhereye igihe yatangiwe.

Icyemezo gitangwa:

  • Iyo ubusabe bwawe bwemejwe, icyemezo cyoherezwa kuri email watanze ubwo wasabaga.

Aho wabaza cyangwa wasaba ubufasha

Var þessi grein gagnleg?

Það er frábært!

Þakka þér fyrir álit þitt

Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg

Þakka þér fyrir álit þitt

Láttu okkur vita hvernig við getum bætt þessa grein!

Veldu að minnsta kosti eina af ástæðunum
Staðfesting á CAPTCHA er nauðsynleg.

Viðbrögð send

Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina