Uko wasaba Uruhushya rwo Kohereza mu Mahanga Ibikomoka ku Mashyamba

Búið til af Ivan Shema, Breytt Thu, 15 Jan kl 11:54 AM eftir Ivan Shema

Iyi serivisi yemerera abantu ku giti cyabo n'imiryango gusaba uruhushya rwo kohereza mu mahanga ibicuruzwa bikomoka ku mashyamba. Uru ruhushya rutuma ibikomoka ku mashyamba bishobora koherezwa hanze y'imipaka y'u Rwanda mu buryo bwemewe n'amategeko. Abasaba bagomba kubahiriza ibisabwa n'amategeko yashyizweho n'ikigo cy'igihugu gishinzwe amashyamba mu Rwanda (RFA) kugira ngo hakurikizwe amahame yo ku rwego rw'igihugu no ku rwego mpuzamahanga agenga imicungire n'ubucuruzi birambye by'amashyamba

Iyi serivisi itangwa n’ikigo Gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA).

Ni bande bemerewe gukoresha iyi serivisi?

  • Ikigo cyandikishijwe ku buryo bwemewe n’amategeko (Company).

  • Umuntu ku giti cye

Uko wasaba icyemezo cyo kohereza icyayi hanze

Ibyo ukeneye mbere yo gutangira gusaba:

Dore ibyo ugomba kuba ufite:

  • Kuba ufite konti kuri One Stop Center. Ushobora kuyirema ukanda hano.

  • Kuba ufite nimero y’irangamuryango y’umusoro y’ikigo (TIN).

  • Kuba ufite nimero ya telefoni cyangwa email bikora kugira ngo ubashe kubona amakuru no gukurikirana aho ubusabe bugeze.

Required attachments

  • Icyangombwa cy’ ubucuruzi kikwemerera kohereza ibicuruzwa mu mahanga

  • Amasezerano yumuguzi

Igiciro

Servisi iboneka mu gihe kingana

Ntiyishyurwa

Iminsi 30 


Ibikurikira nyuma yo gutanga dosiye

Uburyo bwo kwishyura:

  • Kwishyura bikorwa hakoreshejwe uburyo butandukanye. Kanda hano kugira ngo ubumenye.

Igihe nimero y’ubwishyu imara:

  • Nimero y’ubwishyu igomba kuba yishyuwe mu minsi 30 uhereye igihe yatangiwe.

Icyemezo gitangwa:

  • Iyo ubusabe bwawe bwemejwe, icyemezo cyoherezwa kuri email watanze ubwo wasabaga.

Aho wabaza cyangwa wasaba ubufasha




Var þessi grein gagnleg?

Það er frábært!

Þakka þér fyrir álit þitt

Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg

Þakka þér fyrir álit þitt

Láttu okkur vita hvernig við getum bætt þessa grein!

Veldu að minnsta kosti eina af ástæðunum
Staðfesting á CAPTCHA er nauðsynleg.

Viðbrögð send

Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina