Uko wasaba Uruhushya rwo Kohereza mu Mahanga Ibikomoka ku Mashyamba
Búið til af Ivan Shema, Breytt Thu, 15 Jan kl 11:54 AM eftir Ivan Shema
Iyi serivisi yemerera abantu ku giti cyabo n'imiryango gusaba uruhushya rwo kohereza mu mahanga ibicuruzwa bikomoka ku mashyamba. Uru ruhushya rutuma ibikomoka ku mashyamba bishobora koherezwa hanze y'imipaka y'u Rwanda mu buryo bwemewe n'amategeko. Abasaba bagomba kubahiriza ibisabwa n'amategeko yashyizweho n'ikigo cy'igihugu gishinzwe amashyamba mu Rwanda (RFA) kugira ngo hakurikizwe amahame yo ku rwego rw'igihugu no ku rwego mpuzamahanga agenga imicungire n'ubucuruzi birambye by'amashyamba
Iyi serivisi itangwa n’ikigo Gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA).
Ni bande bemerewe gukoresha iyi serivisi?
Ikigo cyandikishijwe ku buryo bwemewe n’amategeko (Company).
Umuntu ku giti cye
Uko wasaba icyemezo cyo kohereza icyayi hanze
Suzuma urubuga rwa RDB One Stop Center: www.irembo.gov.rw
Ibyo ukeneye mbere yo gutangira gusaba:
Dore ibyo ugomba kuba ufite:
Kuba ufite konti kuri One Stop Center. Ushobora kuyirema ukanda hano.
Kuba ufite nimero y’irangamuryango y’umusoro y’ikigo (TIN).
Kuba ufite nimero ya telefoni cyangwa email bikora kugira ngo ubashe kubona amakuru no gukurikirana aho ubusabe bugeze.
Required attachments
Icyangombwa cy’ ubucuruzi kikwemerera kohereza ibicuruzwa mu mahanga
Amasezerano yumuguzi
Igiciro | Servisi iboneka mu gihe kingana |
Ntiyishyurwa | Iminsi 30 |
Ibikurikira nyuma yo gutanga dosiye
Uburyo bwo kwishyura:
Kwishyura bikorwa hakoreshejwe uburyo butandukanye. Kanda hano kugira ngo ubumenye.
Igihe nimero y’ubwishyu imara:
Nimero y’ubwishyu igomba kuba yishyuwe mu minsi 30 uhereye igihe yatangiwe.
Icyemezo gitangwa:
Iyo ubusabe bwawe bwemejwe, icyemezo cyoherezwa kuri email watanze ubwo wasabaga.
Aho wabaza cyangwa wasaba ubufasha
- Hamagara: 1415
- Email: support@rdb.rw
- WhatsApp: +250788321555
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina