Uko wasaba ibikoresho byo gutera amashyamba: imbuto z'ibiti, ingemwe, ibiti byakira ibindi, ingeri.
Búið til af Ivan Shema, Breytt Wed, 6 Ág kl 11:50 AM eftir Stella ISIMBI
Ibyiza by'iyi serivisi
Iyi serivisi ifasha abantu ku giti cyabo cyangwa amashyirahamwe kugura imbuto zo gutera harimo imbuto z'ibiti, ingemwe, ubuhumbikiro bw'ibiti bibanguriye, ndetse n'ingeri kugira ngo batere ishyamba ryabo bwite.
Iyi serivisi itangwa n’Ikigo Gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA).
Ni bande bemerewe gukoresha iyi serivisi?
- Ikigo cyandikishijwe ku buryo bwemewe n’amategeko (Company)
- Umuntu ku giti cye
Uko wasaba ibikoresho byo gutera amashyamba
Sura urubuga rwa Irembo: www.irembo.gov.rw
Ibyo ukeneye mbere yo gutangira gusaba
Dore ibyo ugomba kuba ufite:
- Kuba ufite konti kuri Irembo. Ushobora kuyirema ukanda hano.
- Kuba ufite nimero y’irangamuryango y’umusoro y’ikigo (TIN)
- Kuba ufite nimero ya telefoni cyangwa email bikora kugira ngo ubashe kubona amakuru no gukurikirana aho ubusabe bugeze
| Igiciro | Serivisi iboneka mu gihe kingana |
|---|---|
| Kirahinduka | Iminsi 5 |
Ibikurikira nyuma yo gutanga dosiye
Uburyo bwo kwishyura:
- Kwishyura bikorwa hakoreshejwe uburyo butandukanye. Kanda hano kugira ngo ubumenye.
Igihe nimero y’ubwishyu imara:
- Nimero y’ubwishyu igomba kuba yishyuwe mu minsi 30 uhereye igihe yatangiwe.
Icyemezo gitangwa:
- Igihe ubusabe bwawe bwemejwe, icyemezo cyoherezwa kuri email watanze ubwo wasabaga.
Aho wabaza cyangwa wasaba ubufasha:
- Hamagara: +250 788 179 100
- Email: onestopcentre@irembo.com
- WhatsApp: 0792 222 220
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina