Uko wasaba Uruhushya rwo kohereza ikawa mu mahanga.

Búið til af Ivan Shema, Breytt Tue, 2 Des kl 5:02 PM eftir Stella ISIMBI

Uruhushya rwo kohereza ikawa mu mahanga rugamije kwemeza ko abohereza hanze banditswe kandi bujuje ibisabwa n'u Rwanda mu kohereza ikawa. Ni intambwe ya mbere mbere yo kubona ibyangombwa by'export.


Abohereza hanze barashishikarizwa gushaka ibyemezo bibakwiriye mbere yo gusaba uru ruhushya.

Iyi serivisi itangwa n’Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB)

Ni bande bemerewe gukoresha iyi serivisi?

  • Ikigo cyandikishijwe ku buryo bwemewe n’amategeko (Company).

Uko wasaba icyemezo cyo kohereza ikawa hanze

Ibyo ukeneye mbere yo gutangira gusaba:

Dore ibyo ugomba kuba ufite:

  • Kuba ufite konti kuri One Stop Center. Ushobora kuyirema ukanda hano.

  • Kuba ufite nimero y’irangamuryango y’umusoro y’ikigo (TIN).

  • Kuba ufite nimero ya telefoni cyangwa email bikora kugira ngo ubashe kubona amakuru no gukurikirana aho ubusabe bugeze.

Imigereka isabwa

  • Amasezerano na sosiyete itanga ikawa

  • Amasezerano n'umuguzi

  • Icyemezo cy'umukozi ushinzwe ubuziranenge

  • Icyemezo cy'iyandikwa ry'ubucuruzi/RCA

  • Ibaruwa igaragaza ko ufite aho kogereza ikawa

Imigereka isabwa bitewe n'ibikenewe

  • Ibindi byemezo by'isoko bikenewe

  • Raporo y'imikorere mu bijyanye no kohereza mu mahanga

Igiciro

Servisi iboneka mu gihe kingana

Ntiyishyurwa

Iminsi 7


Ibikurikira nyuma yo gutanga dosiye

Icyemezo gitangwa:

  • Iyo ubusabe bwawe bwemejwe, icyemezo cyoherezwa kuri email watanze ubwo wasabaga.

Aho wabaza cyangwa wasaba ubufasha



Var þessi grein gagnleg?

Það er frábært!

Þakka þér fyrir álit þitt

Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg

Þakka þér fyrir álit þitt

Láttu okkur vita hvernig við getum bætt þessa grein!

Veldu að minnsta kosti eina af ástæðunum
Staðfesting á CAPTCHA er nauðsynleg.

Viðbrögð send

Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina