Uko wasaba Uruhushya rwo kohereza ikawa mu mahanga.
Búið til af Ivan Shema, Breytt Tue, 2 Des kl 5:02 PM eftir Stella ISIMBI
Uruhushya rwo kohereza ikawa mu mahanga rugamije kwemeza ko abohereza hanze banditswe kandi bujuje ibisabwa n'u Rwanda mu kohereza ikawa. Ni intambwe ya mbere mbere yo kubona ibyangombwa by'export.
Abohereza hanze barashishikarizwa gushaka ibyemezo bibakwiriye mbere yo gusaba uru ruhushya.
Iyi serivisi itangwa n’Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB)
Ni bande bemerewe gukoresha iyi serivisi?
Ikigo cyandikishijwe ku buryo bwemewe n’amategeko (Company).
Uko wasaba icyemezo cyo kohereza ikawa hanze
Suzuma urubuga rwa RDB One Stop Centre kuri onestopcenter.rdb.rw
Ibyo ukeneye mbere yo gutangira gusaba:
Dore ibyo ugomba kuba ufite:
Kuba ufite konti kuri One Stop Center. Ushobora kuyirema ukanda hano.
Kuba ufite nimero y’irangamuryango y’umusoro y’ikigo (TIN).
Kuba ufite nimero ya telefoni cyangwa email bikora kugira ngo ubashe kubona amakuru no gukurikirana aho ubusabe bugeze.
Imigereka isabwa
Amasezerano na sosiyete itanga ikawa
Amasezerano n'umuguzi
Icyemezo cy'umukozi ushinzwe ubuziranenge
Icyemezo cy'iyandikwa ry'ubucuruzi/RCA
Ibaruwa igaragaza ko ufite aho kogereza ikawa
Imigereka isabwa bitewe n'ibikenewe
Ibindi byemezo by'isoko bikenewe
Raporo y'imikorere mu bijyanye no kohereza mu mahanga
Igiciro | Servisi iboneka mu gihe kingana |
Ntiyishyurwa | Iminsi 7 |
Ibikurikira nyuma yo gutanga dosiye
Icyemezo gitangwa:
Iyo ubusabe bwawe bwemejwe, icyemezo cyoherezwa kuri email watanze ubwo wasabaga.
Aho wabaza cyangwa wasaba ubufasha
Hamagara: +250 788 179 100
Email: onestopcentre@irembo.com
WhatsApp: 0792 222 220
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina