Uko wasaba Iyandikwa rya Biyopestiside
Búið til af Stella ISIMBI, Breytt Tue, 10 Mar kl 2:56 PM eftir Stella ISIMBI
Iyi serivisi ituma ikigo cy’ubucuruzi cyifuza kugurisha cyangwa gukora biyopestiside (bio-pesticides) mu Rwanda kibanza gusuzumwa no kwemerwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi, Ihiganwa n’Uburenganzira bw’Abaguzi (Rwanda Inspectorate, Competition and Consumer Protection Authority – RICA), kikemererwa kwitabira igerageza ry’imikorere. Igerageza rimaze kugenda neza, ikigo gihabwa icyemezo cy’iyandikwa ry’igicuruzwa (product registration certificate).
Ibisabwa mbere yo gutangira gusaba
Dore ibyo ukeneye byose:
Konti ikora ya One Stop Center. Gufungura konti, kanda hano.
TIN yemewe y’ikigo cyangwa y’umuntu ku giti cye
Nimero ya telefoni igendanwa ikora cyangwa aderesi ya imeyili ikora: kugira ngo wakire amakuru no gukurikirana ubusabe bwawe.
Ibisabwa rusange:
Kugira umuhuza (local agent) wiyandikishije mu gihugu.
Gutanga igice cy’igicuruzwa (sample) kugira ngo gikorweho ibizamini.
Inyandiko zisabwa
Kopi y’icyemezo cy’iyandikwa rya biyopestiside mu gihugu ikomokamo cyangwa mu kindi gihugu cyose.
Icyemezo cy’iyandikisha ry’ikigo gitangwa na RDB.
Icyemezo cy’ubumenyi (qualification) n’amasezerano y’akazi y’abakozi ba tekiniki.
Icyemezo cy’isesengura ry’igicuruzwa (certificate of product analysis).
Kopi y’inyandiko ya tekiniki (technical dossier) ikurikije ibisabwa kuri buri cyiciro cya biyopestiside, nk’uko byongeweho mu migereka (annexes).
Umushinga w’ikirango/label y’igicuruzwa wateguwe hakurikijwe ibisabwa mu gushyira amakuru ku bicuruzwa (labelling requirements).
Urupapuro rwerekana umutekano w’ibikoresho (Material Safety Data Sheet – MSDS) rwa biyopestiside.
Icyemezo cy’isesengura ry’udupaki/ibyiciro bitanu (5) bya vuba byakozwe
Kopi ya pasiporo.
Icyemezo cy’iyandikisha cya RICA.
Inyandiko z’inyongera
Icyemezo cy’uko igicuruzwa gifite ipatanti (patent) n’itariki izarangirira (niba bibaho).
Ibaruwa y’uburenganzira itangwa n’uruganda rukora igicuruzwa (authorization letter), igihe usaba atari nyir’igicuruzwa.
Ibyavuye mu bizamini bya laboratwari
Igihe bitwara n’igiciro
Igihe bitwara | igiciro |
|---|---|
Iminsi 14 y’akazi | Ntiyishyurwa |
Intambwe Zikurikira n’Amakuru y’Ubufasha
1. Kohereza ubusabe:
Nyuma yo kohereza ubusabe neza, usaba ahabwa nomero yo kwishyura (urugero: 88…) ikoreshwa mu kwishyura.
2. Kwishyura:
Hazatanga nomero yo kwishyura. Kanda kuri Ishyura kugira ngo urangize igikorwa cyo kwishyura. Ushobora guhitamo uburyo bwo kwishyura bukubereye.
3. Gutangwa kw’Icyemezo/uruhushya:
Iyo ubusabe bwemejwe, uzahabwa icyemezo cya elegitoroniki (e-certificate) binyuze kuri imeyili yawe cyangwa ugikurure ku rubuga.
4. Kubona Ubufasha cyangwa Andi Makuru
Hamagara: 1415
Imeyili: support@rdb.rw
Twandikire kuri WhatsApp: 0788321555
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina