Uko wasaba Kwandikisha Imodoka Itwara Inyama
Búið til af Stella ISIMBI, Breytt Tue, 10 Mar kl 2:27 PM eftir Stella ISIMBI
Iyi serivisi isabwa n’ibigo bikora ubucuruzi bwo gutwara inyama, kugira ngo byandikishe imodoka zitwara inyama. RICA izakora igenzura ry’imodoka kugira ngo irebe ko yujuje ibisabwa n’amabwiriza ya RICA.
Ibisabwa mbere yo gusaba
Kugira ngo utangire gusaba, ukeneye ibi bikurikira:
Konti ikora ya OneStopCenter. Gufungura konti, Kanda hano.
Nomero ya TIN yemewe.
Nomero ya telefoni igendanwa ikora cyangwa imeyili yemewe.
Inyandiko ugomba gutegura mbere yo gusaba
Inyandiko zisabwa
Icyemezo cyemerera gutwara ibicuruzwa cyatanzwe n’urwego rubifitiye ububasha
Icyemezo cy’isuzuma ry’imodoka (contrôle technique / vehicle inspection certificate)
Icyemezo cy’iyandikwa ry’imodoka (Carte Jaune)
Icyemezo cy’ubuzima cy’umushoferi (medical certificate) kitarangije igihe
Icyemezo cy’iyandikwa ry’ubucuruzi gitangwa na RDB
- Inyandiko zisabwa bitewe n’uko bimeze
Icyemezo cy’igenzura ry’ibipimo (Calibration certificate)
Kopi ya Pasiporo
Igihe bitwara n’igiciro
Igihe bitwara | igiciro |
Iminsi 30 | Ntiyishyurwa |
Intambwe zikurikiraho n’amakuru y’ubufasha
Nyuma yo gusaba, uzahabwa nimero ya dosiye izagufasha gukurikirana aho ubusabe bwawe bugeze.
Iyo byemejwe, icyemezo cy’iyandikwa kw’imodoka itwara inyama kizaboneka kuri rubuga rw’IremboGov.
Kubona ubufasha cyangwa ibisobanuro birenzeho:
Hamagara: 1415
Imeyili: support@rdb.rw
Twandikire kuri WhatsApp: 0788321555
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina