Uruhushya rwo Kubaka uruzitiro
Búið til af Stella ISIMBI, Breytt Tue, 2 Des kl 12:35 PM eftir Stella ISIMBI
Urateganya kubaka uruzitiro kandi ukaba ushaka kumenya ibisabwa kugira ngo ubone uruhushya rwa RHA? Menya ibyo ugomba kumenya kugira ngo wemererwe kubaka uruzitiro rwawe.
Kubaka uruzitiro ni iki?
Iyi serivisi ifasha abasaba kubona uruhushya rwo kubaka uruzitiro. Abasaba basabwa gutanga amakuru yerekeye ingano z’uruzitiro (uburebure n'ubugari) n’aho ruzubakwa. Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Inyubako (RHA) gisuzuma ubusabe kugira ngo harebwe niba bujuje amategeko n’amabwiriza agenga iyubakwa mbere yo gutanga uruhushya.
Ni bande bemerewe iyi serivisi?
Abantu ku giti cyabo n’amasosiyete bifuza kubaka uruzitiro.
Ni gute wasaba kubaka uruzitiro?
Iyi serivisi igufasha gusaba uruhushya rwo kubaka uruzitiro. Abasaba basabwa gutanga amakuru ajyanye n'uburebure, ubugari, n'aho uruzitiro ruzubakwa. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Inyubako (RHA) gisuzuma ubusabe kugira ngo harebwe niba bujuje ibisabwa n’amategeko n’amabwiriza agenga inyubako, mbere yo gutanga uburenganzira bwo kubaka.
Sura urubuga rwa One Stop Centre: onestopcentre.rdb.rw.
Ibyo ukeneye mbere yo gutangira gusaba:
Ni ingenzi kumenya ko ushobora kuzuza ubusabe ubwawe cyangwa ukabishinga umwenjeniyeri cyangwa umuhanga mu by'ubwubatsi.
Niba uhisemo gukoresha umwenjeniyeri, menya neza ko mwaganiriye ku mushinga wawe mbere yo kumuha uburenganzira bwo kuzuza ubusabe bwawe. Ibi bizafasha kwirinda gutinda no kumenya neza ko uwo mu enjeniyeri yiteguye gukurikirana ubusabe bwawe uko bikwiye.
Ni ibiki ukeneye mbere yo gutangira gusaba?
Dore ibyo ukeneye byose:
Ugomba kugira konti. Uko wafungura konti, kanda hano
Nimero ya telefoni cyangwa imeyili (iyo ubishatse) kugirango wakire kandi ukurikirane amakuru yaho dosiye yawe igeze.
Igiciro | Igihe cyo gutunganya dosiye |
Ntiyishyurwa | Iminsi 30 |
Intambwe zikurikira ndetse nandi makuru
Icyemezo nuko Uruhushya ruzatangwa:
Iyo ubusabe bwanyu bwemejwe, muzakira ubutumwa bwemeza ubusabe bwanyu kuri imeyili cyangwa sms mwatanze muri gusaba.
Ukeneye ubufasha cyangwa andi makuru:
Hamagara: +250788179100
Twandikire kuri imeyili : onestopcentre@irembo.com
Twandikire krui WhatsApp: 0792222220
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina