Uburyo bwo gusaba Isuzumangaruka ku bidukikije n’imibereho rusange
Búið til af Stella ISIMBI, Breytt Thu, 15 Jan kl 12:00 PM eftir Ivan Shema
Iyi serivisi ituma inyubako n’imishinga y’ubwubatsi yubahiriza amategeko ajyanye no kurengera ibidukikije no guteza imbere uburyo burambye bwo kubungabunga ibidukikije. Imishinga igabanyijemo ibyiciro bibiri hashingiwe ku bunini bwayo n’urwego rw’ibyago: Isuzumangiraka ry'ibikorwa ku bidukikije (EIA) ikoreshwa ku mishinga minini cyangwa yateza ibyago byinshi, Icyemezo kirengera ibidukikije(Environmental Clearance) gikoreshwa ku mishinga mito cyangwa yateza ibyago bike ku bidukikije.
Ibisabwa ku mishinga ikeneye Isuzuma ry’Ingaruka ku bidukikije ryuzuye
Iyi mishinga igomba gukorwa n’ikigo cy’umwuga gifite uruhushya (kitari umuntu ku giti cye) cyemewe n’Urugaga Nyarwanda rw’Inzobere mu bijyanye n’Ibidukikije (RAPEP).
Iyi mishinga isaba isuzuma ryuzuye ry’ingaruka ku bidukikije (EIA).
Icyemezo cyo kwemererwa kigomba kuboneka mbere yo gutangiza umushinga.
Ibisabwa ku mishinga ikenera Icyemezo kirengera ibidukikije (Environmental Clearance)
Yibanda cyane ku ncamake y’umushinga n'igenamigambi ry’imicungire y’ibidukikije n'imibereho rusange (ESMP) kurusha raporo yuzuye.
Imigereka isabwa bitewe n’ibikenewe
Icyangombwa cya nyir'umutungo w'ubutaka cyangwa amasezerano yemewe n’amategeko aha uburenganzira ushinzwe umushinga gushyira mu bikorwa umushinga we ku butaka bw’undi muntu;
Igishushanyo mbonera cy’umushinga (ku gipimo cyagenwe kandi gisobanutse, igishushanyo cya buri cy'iciro n'ingano, igishushanyombonera cya buri gice cy’umushinga ku kibanza, imiterere, ingano, n’ibice bitandukanye byo kubaka.,ibindi.;
Ishusho ya Google Maps igaragaza aho umushinga uherereye n'ahazagirwaho ingaruka, n'imiterere(latitude, longitude) ku mishinga ifite ubuso buto: itarengeje ha(hegitari);
Ishusho ry’ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga hakoreshejwe igishushanyo mbonera cy’ubutaka ikubiyemo ibisobanuro byerekana ukuntu umushinga ukurikiza amabwiriza n’ikoreshwa ry’ubutaka ryateganyijwe;
Ishusho y’urutonde rw’ibikorwa n’imishinga nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga ku Isuzuma ry’ingaruka ku Bidukikije n'imibereho rusange (ESIA) Kwerekana/kwibanda ku cyiciro cy’umushinga haba muri ESIA yuzuye cyangwa kimwe cya kabiri cyayo.;
Uburenganzira bwo kwemererwa mbere/nta kwanga bwatanzwe n’urwego cyangwa ikigo kibishinzwe igihe bikenewe: (gukoresha ubutaka bwa leta/ubusanzwe, ibiyaga by’amazi, ahashyizwe uburinzi, ahateganyirijwe imihanda n’ibindi., ibaruwa y’akarere cyangwa RMB Kwemeza no guhamya ko ahasabwe gucukurwa amabuye y’agaciro hatasabwe n’undi muntu. umutekinisiye, abandi.);
Ikarita y’ahazakoreshwa hashushanyijwe ku ikarita y’isi (KMZ) mu gihe ari ahantu hanini/hagutse n’uburebure (Ahantu hazacukurwa amabuye y’agaciro (ni ngombwa), imishinga y’amashanyarazi /y’amazi (hydropower), insinga z’amashanyarazi, gutunganya no gutanga amazi , aho indege zigurukira, imihanda, imishinga ya hydro-dam, iterambere ry’ibibanza, imishinga minini y’ubuhinzi no kuvomerera, imiturire, n’ibindi (ahantu hanini ubwubatsi: hegitari 1 cyangwa hejuru yayo, ahantu harehare: kilometero 1 cyangwa hejuru yayo;
Ikarita y’akarere k'aho umushinga uzakorerwa, igaragaza n'aho umushinga uherereye, kugeza k'Urwego rw’umudugudu;
Amashusho ya vuba y’ahantu umushinga uherereye n’ibiwukikije bihari ubu(iby’ingenzi cyangwa byakwangirika byoroshye) ibiranga ibidukikije n’imibereho rusange muri ako karere bigomba kugaragara ku mashusho);
Ibindi byangombwa bifite akamaro nk’uko byagenwe n’umujyanama, bikenewe kugira ngo umushinga wumvikane neza n'isesengura ry’ishyirwa mu bikorwa (feasibility study), inyandiko y'ibiciro , n’ibindi.
Ni bande bemerewe gusaba iyi serivisi?
Isosiyete
Umuntu ku giti cye
Ikigo
Uko wasaba Isuzumangaruka ku bidukikije n’imibereho rusange:
Sura urubuga rwa One Stop Center: onestopcentre.rdb.rw. Injiza ibisobanuro bya konti y’umukoresha, manuka ujye mu cyiciro cy’ “Ibidukikije,” hanyuma uhitemo “Isuzumangaruka ku bidukikije n’imibereho rusange” kugira ngo utangire gusaba serivisi.
Ni ibiki ukeneye mbere yo gutangira gusaba?
Dore ibyo ukeneye byose:
Ugomba kugira konti. Uko wafungura konti, kanda hano
Nomero ya telefone cyangwa imeyili (iyo ubishatse) kugira ngo wakire kandi ukurikirane amakuru yaho dosiye yawe igeze.
Nomero iranga usora y’ikigo (TIN)
Igiciro | Igihe cyo gutunganya dosiye |
Ntiyishyurwa | Iminsi 45 |
Intambwe zikurikira ndetse nandi makuru
Ibikurikira nyuma yo kohereza ubusabe:
Nyuma yo kohereza ubusabe bwawe neza, usaba ahabwa nimero y’ubusabe (itangizwa na C2…), ishobora gukoreshwa igihe icyo ari cyo cyose mu gukurikirana aho ubusabe bugeze.
Koherezwa icyemezo/uruhushya:
Ubusabe bwawe ni bumara kwemezwa, uzahabwa icyemezo binyuze kuri emeyili watanze igihe wasabaga.
Ukeneye ubufasha cyangwa andi makuru:
- Hamagara: 1415
- Email: support@rdb.rw
- WhatsApp: +250788321555
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina