Uko wasaba Gusubukura Ibikorwa by’Ikigo/Isosiyete Cyari Cyarahagaritswe by’agateganyo
Búið til af Ivan Shema, Breytt Fri, 16 Jan kl 10:18 AM eftir Ivan Shema
Iyi serivisi igufasha kongera gukorera ku mugaragaro nk’ikigo cyangwa isosiyete. Iyo isosiyete isubukuye ibikorwa byayo, igomba kongera kubahiriza ibisabwa byose birimo imisoro n’amategeko agenga ibigo nk’uko bisanzwe.
Ni bande bemerewe gusaba iyi serivisi?
Ibigo cyangwa imiryango ishaka kongera gukorera ku mugaragaro nyuma yo guhagarika ibikorwa by’agateganyo.
Uko wasaba Gusubukura Ibikorwa byari byarahagaritswe by’agateganyo:
Sura urubuga rwa One Stop Center: onestopcentre.rdb.rw.
Ni ibiki ukeneye mbere yo gutangira gusaba?
Dore ibyo ukeneye byose:
Ugomba kugira konti. Uko wafungura konti, kanda hano
Nimero ya telefoni cyangwa imeyili (iyo ubishatse) kugira ngo wakire kandi ukurikirane amakuru yaho dosiye yawe igeze.
Nimero iranga usora y’ikigo (TIN)
Indangamuntu cyangwa Pasiporo (National ID or Passport)
Urwandiko rutangaza ihagarikwa ry’agateganyo ry’ibikorwa by’Ikigo cyangwa Isosiyete
Igiciro | Igihe cyo gutunganya dosiye |
Ntiyishyurwa | Amasaha 6 |
Intambwe zikurikira ndetse nandi makuru
Icyemezo nuko Uruhushya ruzatangwa:
Iyo ubusabe bwanyu bwemejwe, muzakira ubutumwa bwemeza ubusabe bwanyu kuri imeyili cyangwa sms mwatanze muri gusaba.
Gutangwa kwa Sertifika/Lisansi:
Iyo ubusabe bwawe bwemejwe, uzahabwa sertifika y’ubu busabe binyuze kuri aderesi ya imeyili cyangwa ubutumwa bugufi (SMS) watanze mu gihe cyo gusaba.
Ukeneye ubufasha cyangwa andi makuru:
- Hamagara: 1415
- Email: support@rdb.rw
- WhatsApp: +250788321555
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina