Uko wasaba gusubizaho isosiyete cyangwa ubucuruzi bwakuwe mu gitabo cy’iyandikwa
Búið til af Ivan Shema, Breytt Fri, 16 Jan kl 9:59 AM eftir Ivan Shema
Iyi serivisi igufasha gusaba ko isosiyete cyangwa ubucuruzi bwawe busubizwa mu gitabo cy’iyandikwa nyuma yo kuba bwarakuweho, kugira ngo ubashe kongera gukora mu buryo bwemewe n’amategeko.
Ni bande bemerewe gusaba iyi serivisi?
Ibigo cyangwa imiryango ishaka gufungura ishami rishya ry’icyo ikigo cyangwa umuryango
Uko wasaba Gusubukura Ibikorwa byari byarahagaritswe by’agateganyo:
Sura urubuga rwa One Stop Center: onestopcentre.rdb.rw.
Ni ibiki ukeneye mbere yo gutangira gusaba?
Dore ibyo ukeneye byose:
Ugomba kugira konti. Uko wafungura konti, kanda hano
Nimero ya telefoni cyangwa imeyili (iyo ubishatse) kugira ngo wakire kandi ukurikirane amakuru yaho dosiye yawe igeze.
Nimero iranga usora y’ikigo (TIN)
Indangamuntu cyangwa Pasiporo (National ID or Passport)
Igiciro | Igihe cyo gutunganya dosiye |
Ntiyishyurwa | Amasaha 6 |
Intambwe zikurikira ndetse nandi makuru
Icyemezo nuko Uruhushya ruzatangwa:
Iyo ubusabe bwanyu bwemejwe, muzakira ubutumwa bwemeza ubusabe bwanyu kuri imeyili cyangwa sms mwatanze muri gusaba.
Gutangwa kwa Sertifika/Lisansi:
Intambwe ya 1: Iyo ubusabe bwawe bwakiriwe kandi bwasuzumwe, uzasabwa kumenyesha rubanda ko usubiza mu bikorwa umushinga wawe.
Intambwe ya 2: Nyuma y’aho, ugomba kongera gutanga ubusabe bwawe hamwe na gihamya yiryo tangazo ryamamaza ryasohotse.
Intambwe ya 3: Hakurikiraho igihe cy’iminsi 30 cyo gutegereza kugira ngo habeho uburenganzira bwo gutanga ibirego.
Intambwe ya 4: Iyo nta birego byatanzwe kandi ubusabe bwawe bwemejwe, sertifika yo gusubiza mu bikorwa isosiyete izoherezwa kuri aderesi y’imeyili watanze mu gihe cyo gusaba.
Ukeneye ubufasha cyangwa andi makuru:
- Hamagara: 1415
- Email: support@rdb.rw
- WhatsApp: +250788321555
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina