Uko wasaba gusubizaho isosiyete cyangwa ubucuruzi bwakuwe mu gitabo cy’iyandikwa

Búið til af Ivan Shema, Breytt Fri, 16 Jan kl 9:59 AM eftir Ivan Shema

Iyi serivisi igufasha gusaba ko isosiyete cyangwa ubucuruzi bwawe busubizwa mu gitabo cy’iyandikwa nyuma yo kuba bwarakuweho, kugira ngo ubashe kongera gukora mu buryo bwemewe n’amategeko.

  • Ni bande bemerewe gusaba iyi serivisi?

  • Ibigo cyangwa imiryango ishaka gufungura ishami rishya ry’icyo ikigo cyangwa umuryango 

  • Uko wasaba Gusubukura Ibikorwa byari byarahagaritswe by’agateganyo:

Sura urubuga rwa One Stop Center: onestopcentre.rdb.rw.


  • Ni ibiki ukeneye mbere yo gutangira gusaba?

Dore ibyo ukeneye byose:

  • Ugomba kugira konti. Uko wafungura konti, kanda hano

  • Nimero ya telefoni cyangwa imeyili (iyo ubishatse) kugira ngo wakire kandi ukurikirane amakuru yaho dosiye yawe igeze.

  • Nimero iranga usora y’ikigo (TIN)

  • Indangamuntu cyangwa Pasiporo (National ID or Passport)


Igiciro

Igihe cyo gutunganya dosiye 

Ntiyishyurwa

Amasaha 6 


  • Intambwe zikurikira ndetse nandi makuru 

  1. Icyemezo nuko Uruhushya ruzatangwa:

Iyo ubusabe bwanyu  bwemejwe, muzakira ubutumwa bwemeza ubusabe bwanyu kuri imeyili cyangwa sms mwatanze muri gusaba. 

Gutangwa kwa Sertifika/Lisansi:

Intambwe ya 1: Iyo ubusabe bwawe bwakiriwe kandi bwasuzumwe, uzasabwa kumenyesha rubanda ko usubiza mu bikorwa umushinga wawe.

Intambwe ya 2: Nyuma y’aho, ugomba kongera gutanga ubusabe bwawe hamwe na gihamya yiryo tangazo ryamamaza ryasohotse.

Intambwe ya 3: Hakurikiraho igihe cy’iminsi 30 cyo gutegereza kugira ngo habeho uburenganzira bwo gutanga ibirego.

Intambwe ya 4: Iyo nta birego byatanzwe kandi ubusabe bwawe bwemejwe, sertifika yo gusubiza mu bikorwa isosiyete izoherezwa kuri aderesi y’imeyili watanze mu gihe cyo gusaba.

  1. Ukeneye ubufasha cyangwa andi makuru:




Var þessi grein gagnleg?

Það er frábært!

Þakka þér fyrir álit þitt

Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg

Þakka þér fyrir álit þitt

Láttu okkur vita hvernig við getum bætt þessa grein!

Veldu að minnsta kosti eina af ástæðunum
Staðfesting á CAPTCHA er nauðsynleg.

Viðbrögð send

Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina