Uko wasaba Gufunga Ikigo cyangwa isosiyete
Búið til af Ivan Shema, Breytt Fri, 16 Jan kl 10:11 AM eftir Ivan Shema
Iyi serivisi ifasha umuntu wese gufunga ku mugaragaro kompanyi cyangwa ikigo cye. Muri iyi serivisi hakubiyemo kurangiza inshingano zose zisigaye, kumenyesha inzego zibishinzwe, no gukuraho ubucuruzi bwawe mu gitabo cyemewe cy’amasosiyete kugira ngo wirinde ibibazo by’amategeko mu gihe kizaza.
Impamvu zisanzwe zituma hafungwa zirimo:
Gusesa ku bushake (ku bushake bwawe/impamvu zawe bwite)
Icyemezo cy’urukiko (kubera itegeko)
Icyitonderwa: Imisoro yose ubereyemo abandi igomba kuba yarishyuwe kandi n’ibihembwe byose by’imisoro bitigeze bitangazwa bikaba byaravugutiwe umuti mbere yo gusaba iyi serivisi.
Ni bande bemerewe gusaba iyi serivisi?
Umuntu ku giti cye cyangwa uhagarariye mu mategeko kompanyi cyangwa ikigo cyanditse ushaka gufunga icyo ikigo, igihe cyose imyenda yose n’inshingano z’imisoro byarangiye kwishyurwa neza.
Uko wasaba Gufunga Kompanyi cyangwa ikigo:
Sura urubuga rwa One Stop Center: onestopcentre.rdb.rw.
Ni ibiki ukeneye mbere yo gutangira gusaba?
Kugira ngo ukomeze gusaba iyi serivisi, uzakenera:
Ugomba kuba ufite konti. Kugira ngo ufungure konti, kanda hano.
Nomero y’Iranga usora (TIN) ikora.
Nimero ya telefoni igendanwa ikora cyangwa aderesi ya imeyili bizagufasha kwakira amakuru no gukurikirana aho ubusabe bwawe bugeze.
Tegura inyandiko zikurikira zishyigikira isaba ryawe:
Icyemezo cy’abanyamigabane (kireba kompanyi gusa)
Icyemezo cyo kwishyura imyenda cyavuye mu Kigo gitanga amakuru ku myenda n’imikoreshereze y’inguzanyo y’abantu cyangwa amasosiyete (CRB).
Igihe cyo gutunganya Dosiye:
Igiciro | Igihe cyo gutunganya dosiye |
Ntiyishyurwa | Iminsi 30 y’akazi |
Intambwe zikurikira ndetse n’amakuru y’inyongera
Nyuma yo kuzuza ubusabe neza, usaba ahabwa nimero ya dosiye (intangizwa na C2…) ishobora gukoreshwa mu kugenzura aho ubusabe bugeze igihe icyo ari cyo cyose.
Iyo dosiye imaze kwemezwa, TIN yawe irahagarikwa, kandi kompanyi cyangwa ikigo cyawe kigasibwa mu buryo bwemewe n’amategeko nk’uko biba byasabwe mu busabe bwawe.
Ukeneye ubufasha cyangwa andi makuru:
- Hamagara: 1415
- Email: support@rdb.rw
- WhatsApp: +250788321555
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina