Uko wasaba kwandikisha Ikigo cy’Ubucuruzi
Búið til af Ivan Shema, Breytt Fri, 16 Jan kl 1:08 PM eftir Ivan Shema
Iyi serivisi ifasha nyir’isosiyete ku giti cye kwandikisha ubucuruzi bwe byihuse kandi ku buntu binyuze kuri murandasi, ikamuha icyemezo cy’iyandikisha ry’ubucuruzi ako kanya. Iyi serivisi ituma umuntu ashobora gukora ubucuruzi akoresheje izina rye, ariko kandi yubahiriza amategeko y’imisoro n’ay’ubucuruzi, binyuze ku rubuga ruhurijwe hamwe rutanga nimero y’usora (TIN) yihariye.
Ikigo cy’Ubucuruzi n’iki?
Ikigo cy’ubucuruzi (Enterprise) ni ubucuruzi budafite aho butandukaniye na nyirabwo mu buryo bw’amategeko, bukaba bufite nyirabwo umwe gusa, kandi ari we utanga umusoro ku nyungu zabonetse muri ubwo bucuruzi. Mu Rwanda, ikigo cy’ubucuruzi (enterprise) gisobanurwa ko ari “ubucuruzi bwinjiza amafaranga atarenze ibihumbi icumi (10,000 Frw) ku munsi.”
Icyitonderwa: Ikigo cy’ubucuruzi ntikimeze nk’isosiyete
Ikigo cy’ubucuruzi: Akenshi kiba ari ubucuruzi buto, bushobora kuba ubucuruzi buciriritse bw’umuntu ku giti cye.
Isosiyete: Ni ikigo cyemewe n’amategeko, gifite imiterere isobanutse y’ubuyobozi, gishobora kugira abanyamigabane n’inama y’ubutegetsi.
Ni bande bemerewe gusaba iyi serivisi?
Iyi serivisi igenewe:
Abanyarwanda
Abanyamahanga
Nigute wasaba kwandikisha ikigo cy’ubucuruzi?
Sura urubuga rwa One Stop Centre: onestopcentre.rdb.rw maze utangire ubusabe bwawe.
Ni ibiki ukeneye mbere yo gutangira gusaba?
Dore ibyo ukeneye byose:
Ugomba kuba ufite konti. Kanda hano kugira ngo ufungure konti.
Nimero ya telefoni ikora neza cyangwa imeyili (imeyili ishyirwamo iyo ubishatse) kugira ngo ubashe kwakira amakuru no gukurikirana aho dosiye yawe igeze.
Kopi ya pasiporo niba uri umunyamahanga cyangwa niba wasabye ukoresheje pasiporo.
Nimero y’indangamuntu ku Banyarwanda.
Igiciro n’Igihe cyo gutunganya dosiye
Igiciro | Igihe cyo gutunganya dosiye |
Ntiyishyurwa | Amasaha 6 |
Intambwe zikurikira ndetse nandi makuru
Icyemezo n’uko Uruhushya ruzatangwa:
Nyuma yo kohereza ubusabe neza, usaba ahabwa nimero y’ubusabe (Itangizwa na C2…) ishobora gukoreshwa mu gukurikirana aho serivisi igeze.
Uko Icyemezo/Urushya rwo gutangira ubucuruzi rutangwa:
Iyo byemejwe, uzahabwa:
Nimero Iranga Umusoreshwa (nimero ya TIN), ndetse
Icyemezo cyo kwandikisha ubucuruzi mu buryo bwemewe n’amategeko (kizwi cyane nk’icyemezo cya RDB) biciye kuri imeyili watanze.
Ukeneye ubufasha cyangwa andi makuru:
- Hamagara: 1415
- Email: support@rdb.rw
- WhatsApp: +250788321555
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina