Uko wasaba kwandikisha Ikigo cy’Ubucuruzi

Búið til af Ivan Shema, Breytt Fri, 16 Jan kl 1:08 PM eftir Ivan Shema

Iyi serivisi ifasha nyir’isosiyete ku giti cye kwandikisha ubucuruzi bwe byihuse kandi ku buntu binyuze kuri murandasi, ikamuha icyemezo cy’iyandikisha ry’ubucuruzi ako kanya. Iyi serivisi ituma umuntu ashobora gukora ubucuruzi akoresheje izina rye, ariko kandi yubahiriza amategeko y’imisoro n’ay’ubucuruzi, binyuze ku rubuga ruhurijwe hamwe rutanga nimero y’usora (TIN) yihariye.

  • Ikigo cy’Ubucuruzi n’iki?

Ikigo cy’ubucuruzi (Enterprise) ni ubucuruzi budafite aho butandukaniye na nyirabwo mu buryo  bw’amategeko, bukaba bufite nyirabwo umwe gusa, kandi ari we utanga umusoro ku nyungu zabonetse muri ubwo bucuruzi. Mu Rwanda, ikigo cy’ubucuruzi (enterprise) gisobanurwa ko ari “ubucuruzi bwinjiza amafaranga atarenze ibihumbi icumi (10,000 Frw) ku munsi.”

Icyitonderwa: Ikigo cy’ubucuruzi ntikimeze nk’isosiyete 

Ikigo cy’ubucuruzi: Akenshi kiba ari ubucuruzi buto, bushobora kuba ubucuruzi buciriritse bw’umuntu ku giti cye.

Isosiyete: Ni ikigo cyemewe n’amategeko, gifite imiterere isobanutse y’ubuyobozi, gishobora kugira abanyamigabane n’inama y’ubutegetsi.

Ni bande bemerewe gusaba iyi serivisi?
 Iyi serivisi igenewe:

  • Abanyarwanda

  • Abanyamahanga

Nigute wasaba kwandikisha ikigo cy’ubucuruzi?
Sura  urubuga rwa One Stop Centreonestopcentre.rdb.rw maze utangire ubusabe bwawe.

Ni ibiki ukeneye mbere yo gutangira gusaba?
 Dore ibyo ukeneye byose:

  • Ugomba kuba ufite konti. Kanda hano kugira ngo ufungure konti.

  • Nimero ya telefoni ikora neza cyangwa imeyili (imeyili ishyirwamo iyo ubishatse) kugira ngo ubashe kwakira amakuru no gukurikirana aho dosiye yawe igeze.

  • Kopi ya pasiporo niba uri umunyamahanga cyangwa niba wasabye ukoresheje pasiporo.

  • Nimero y’indangamuntu ku Banyarwanda.

Igiciro n’Igihe cyo gutunganya dosiye


Igiciro


Igihe cyo gutunganya dosiye 

Ntiyishyurwa

Amasaha 6 


  • Intambwe zikurikira ndetse nandi makuru 

  1. Icyemezo n’uko Uruhushya ruzatangwa:

Nyuma yo kohereza ubusabe neza, usaba ahabwa nimero y’ubusabe (Itangizwa na C2…) ishobora gukoreshwa mu gukurikirana aho serivisi igeze.

  1. Uko Icyemezo/Urushya rwo gutangira ubucuruzi rutangwa:
     Iyo byemejwe, uzahabwa:

  • Nimero Iranga Umusoreshwa (nimero ya TIN), ndetse

  • Icyemezo cyo kwandikisha ubucuruzi mu buryo bwemewe n’amategeko (kizwi cyane nk’icyemezo cya RDB) biciye kuri imeyili watanze.



  1. Ukeneye ubufasha cyangwa andi makuru:









Var þessi grein gagnleg?

Það er frábært!

Þakka þér fyrir álit þitt

Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg

Þakka þér fyrir álit þitt

Láttu okkur vita hvernig við getum bætt þessa grein!

Veldu að minnsta kosti eina af ástæðunum
Staðfesting á CAPTCHA er nauðsynleg.

Viðbrögð send

Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina