Uko wasaba Icyemezo cy'uko ikigo cyubahiriza amategeko ubu
Búið til af Stella ISIMBI, Breytt Mon, 19 Jan kl 10:19 AM eftir Ivan Shema
Icyemezo cy’uko ikigo cyubahiriza amategeko ubu kigaragaza ko ikigo cyanditse mu buryo bwemewe kandi cyubahiriza amategeko n’amabwiriza y’Umwanditsi Mukuru (Registrar General). Iki cyemezo gitanga ishusho y’uko ikigo cyubahiriza amategeko, harimo kureba niba cyatanze raporo z’umwaka, cyishyura amafaranga asabwa, ndetse niba hari imanza cyangwa ibibazo byo kubura ubushobozi bwo kwishyura biri mu nzira zo gukurikiranwa.
Ni bande bemerewe gusaba iyi serivisi?
Ibigo cyangwa imiryango ikorera mu Rwanda.
Uko wasaba Icyemezo cy'uko ikigo cyubahiriza amategeko ubu:
Sura urubuga rwa One Stop Centre: onestopcentre.rdb.rw.
Ni ibiki ukeneye mbere yo gutangira gusaba?
Dore ibyo ukeneye byose:
Ugomba kugira konti. Uko wafungura konti, kanda hano
Nomero ya telefone cyangwa imeyili (iyo ubishatse) kugira ngo wakire kandi ukurikirane amakuru yaho dosiye yawe igeze.
Nomero iranga usora y’ikigo (TIN)
Igiciro | Igihe cyo gutunganya dosiye |
Ntiyishyurwa | Amasaha 6 |
Intambwe zikurikira ndetse nandi makuru
Ibikurikira nyuma yo kohereza ubusabe:
Nyuma yo kohereza ubusabe bwawe neza, usaba ahabwa nimero y’ubusabe (itangizwa na C2…), ishobora gukoreshwa igihe icyo ari cyo cyose mu gukurikirana aho ubusabe bugeze.
Koherezwa icyemezo/uruhushya:
Ubusabe bwawe ni bumara kwemezwa, uzahabwa icyemezo binyuze kuri emeyili watanze igihe wasabaga.
Ukeneye ubufasha cyangwa andi makuru:
- Hamagara: 1415
- Email: support@rdb.rw
- WhatsApp: +250788321555
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina