Uko wasaba Icyemezo cy'uko ikigo cyubahiriza amategeko ubu

Búið til af Stella ISIMBI, Breytt Mon, 19 Jan kl 10:19 AM eftir Ivan Shema

Icyemezo cy’uko ikigo cyubahiriza amategeko ubu kigaragaza ko ikigo cyanditse mu buryo bwemewe kandi cyubahiriza amategeko n’amabwiriza y’Umwanditsi Mukuru (Registrar General). Iki cyemezo gitanga ishusho y’uko ikigo cyubahiriza amategeko, harimo kureba niba cyatanze raporo z’umwaka, cyishyura amafaranga asabwa, ndetse niba hari imanza cyangwa ibibazo byo kubura ubushobozi bwo kwishyura biri mu nzira zo gukurikiranwa.

  • Ni bande bemerewe gusaba iyi serivisi?

Ibigo cyangwa imiryango ikorera mu Rwanda.

  • Uko wasaba Icyemezo cy'uko ikigo cyubahiriza amategeko ubu:

Sura urubuga rwa One Stop Centre: onestopcentre.rdb.rw.

  • Ni ibiki ukeneye mbere yo gutangira gusaba?

Dore ibyo ukeneye byose:

  • Ugomba kugira konti. Uko wafungura konti, kanda hano

  • Nomero ya telefone cyangwa imeyili (iyo ubishatse) kugira ngo wakire kandi ukurikirane amakuru yaho dosiye yawe igeze.

  • Nomero iranga usora y’ikigo (TIN)


Igiciro

Igihe cyo gutunganya dosiye 

Ntiyishyurwa

Amasaha 6 


  • Intambwe zikurikira ndetse nandi makuru 

  1. Ibikurikira nyuma yo kohereza ubusabe:

Nyuma yo kohereza ubusabe bwawe neza, usaba ahabwa nimero y’ubusabe (itangizwa na C2…), ishobora gukoreshwa igihe icyo ari cyo cyose mu gukurikirana aho ubusabe bugeze.

  1. Koherezwa icyemezo/uruhushya:

Ubusabe bwawe ni bumara kwemezwa, uzahabwa icyemezo binyuze kuri emeyili watanze igihe wasabaga.

  1. Ukeneye ubufasha cyangwa andi makuru:








Var þessi grein gagnleg?

Það er frábært!

Þakka þér fyrir álit þitt

Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg

Þakka þér fyrir álit þitt

Láttu okkur vita hvernig við getum bætt þessa grein!

Veldu að minnsta kosti eina af ástæðunum
Staðfesting á CAPTCHA er nauðsynleg.

Viðbrögð send

Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina