Uko wakora raporo y’umwaka
Búið til af Stella ISIMBI, Breytt Mon, 5 Jan kl 6:56 PM eftir Stella ISIMBI
Gutanga raporo y’umwaka bituma isosiyete yawe ikomeza kubahiriza amategeko y’u Rwanda, utanga raporo zigezweho n’imibare y’ibaruramari. Ibi biguha uburyo bwo kugaragaza inyungu, igihombo, n’andi makuru y’ingenzi ajyanye n’imari y’isosiyete yawe.
Ni bande bemerewe gusaba iyi serivisi?
Ubucuruzi bwose bwanditse mu buryo bwemewe n’amategeko mu Rwanda busabwa gutanga raporo y’ibarura mutungo.
Ni gute wasaba kuzuza dosiye y’ibarura mutungo?
Ushobora gusaba kuri interineti unyuze ku rubuga rwa One Stop Center: onestopcentre.rdb.rw.
Ni ibiki ukeneye mbere yuko utangira gusaba?
Dore ibyo ukeneye byose:
Ugomba kuba ufite konti. Gufungura konti, kanda hano
Nimero ya telefoni igendanwa cyangwa imeyili byemewe kugira ngo ubashe kwakira amakuru mashya no gukurikirana ubusabe bwawe.
Nimero iranga usora (TIN) igifite agaciro.
Ugomba gutegura inyandiko zikurikira:
Imibare y’ibaruramari (Financial statement) cyangwa raporo y’igenzura (Audit report)
Raporo y’imenyekanisha mutungo (Annual return) igomba gutangirwa kuva mu mwaka isosiyete yawe yashinzwe
Raporo y’imenyekanisha mutungo (Annual return) zigomba gutangwa zikurikirana (ntabwo ushobora gusimbuka umwaka)
Ku mwaka urimo, usabwa gutanga raporo y’igihe gito y’ibaruramari (Provisional financial return)
Igiciro | Igihe cyo gutunganya dosiye |
Ntishyurwa | Amasaha 6 |
Intambwe zikurikira ndetse nandi makuru
Ibikurikira nyuma yo kohereza ubusabe:
Nyuma yo kohereza ubusabe bwawe neza, usaba ahabwa nimero y’ubusabe (itangizwa na C2…), ishobora gukoreshwa igihe icyo ari cyo cyose mu gukurikirana aho ubusabe bugeze.
Koherezwa kw’icyemezo/uruhushya:
Ubusabe bwawe ni bumara kwemezwa, uzahabwa icyemezo binyuze kuri emeyili watanze igihe wasabaga.
Ukeneye ubufasha cyangwa andi makuru:
Hamagara: +250788179100
Twandikire kuri imeyili : onestopcentre@irembo.com
Twandikire krui WhatsApp: 0792222220
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina