Uko wakora raporo y’umwaka

Búið til af Stella ISIMBI, Breytt Mon, 5 Jan kl 6:56 PM eftir Stella ISIMBI

Gutanga raporo y’umwaka bituma isosiyete yawe ikomeza kubahiriza amategeko y’u Rwanda, utanga raporo zigezweho n’imibare y’ibaruramari. Ibi biguha uburyo bwo kugaragaza inyungu, igihombo, n’andi makuru y’ingenzi ajyanye n’imari y’isosiyete yawe.


  • Ni bande bemerewe gusaba iyi serivisi?


Ubucuruzi bwose bwanditse mu buryo bwemewe n’amategeko mu Rwanda busabwa gutanga raporo y’ibarura mutungo. 



  • Ni gute wasaba kuzuza dosiye y’ibarura mutungo?

Ushobora gusaba kuri interineti unyuze ku rubuga rwa One Stop Center: onestopcentre.rdb.rw.


  • Ni ibiki ukeneye mbere yuko utangira gusaba?


Dore ibyo ukeneye byose:


  • Ugomba kuba ufite konti. Gufungura konti, kanda hano

  • Nimero ya telefoni igendanwa cyangwa imeyili byemewe kugira ngo ubashe kwakira amakuru mashya no gukurikirana ubusabe bwawe.

  • Nimero iranga usora (TIN) igifite agaciro.

Ugomba gutegura inyandiko zikurikira:

  • Imibare y’ibaruramari (Financial statement) cyangwa raporo y’igenzura (Audit report)

  • Raporo y’imenyekanisha mutungo (Annual return) igomba gutangirwa kuva mu mwaka isosiyete yawe yashinzwe

  • Raporo y’imenyekanisha mutungo (Annual return) zigomba gutangwa zikurikirana (ntabwo ushobora gusimbuka umwaka)

  • Ku mwaka urimo, usabwa gutanga raporo y’igihe gito y’ibaruramari (Provisional financial return)



Igiciro  

Igihe cyo gutunganya dosiye 

Ntishyurwa 

Amasaha 6


  • Intambwe zikurikira ndetse nandi makuru

  1. Ibikurikira nyuma yo kohereza ubusabe:

Nyuma yo kohereza ubusabe bwawe neza, usaba ahabwa nimero y’ubusabe (itangizwa na C2…), ishobora gukoreshwa igihe icyo ari cyo cyose mu gukurikirana aho ubusabe bugeze.


  1. Koherezwa kw’icyemezo/uruhushya:

Ubusabe bwawe ni bumara kwemezwa, uzahabwa icyemezo binyuze kuri emeyili watanze igihe wasabaga.

  1. Ukeneye ubufasha cyangwa andi makuru:








Var þessi grein gagnleg?

Það er frábært!

Þakka þér fyrir álit þitt

Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg

Þakka þér fyrir álit þitt

Láttu okkur vita hvernig við getum bætt þessa grein!

Veldu að minnsta kosti eina af ástæðunum
Staðfesting á CAPTCHA er nauðsynleg.

Viðbrögð send

Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina