Uko wasaba kubika izina ry'ikigo.
Búið til af Ivan Shema, Breytt Fri, 16 Jan kl 11:29 AM eftir Ivan Shema
Urwego rw’Iterambere mu Rwanda (RDB), binyuze mu Biro bishinzwe Umwanditsi Mukuru, rwemerera abashoramari b’Abanyarwanda n’Abanyamahanga kubika izina bifuza ku kigo, isosiyete, cyangwa ubufatanye bateganya gushinga, mbere y’uko bayandikisha ku mugaragaro.
Iyo ubusabe bwemejwe, hatangwa icyemezo cyo kubika izina cyemeza ko iryo zina ryemewe mu gihe cy’amezi atatu. Iki cyemezo gishobora kongerwa inshuro imwe, kikageza ku mezi atandatu yo kurangiza inyandiko zose zijyanye no gushinga ikigo.
Gusaba kubika izina ni igice cy’ingenzi mu rugendo rwo kwandikisha ubucuruzi, kandi bifasha usaba kwemeza izina ry’ikirango cye aho yaba aherereye hose.
Ni bande bemerewe gusaba iyi serivisi?
Abikorera b’Abanyarwanda n’Abanyamahanga.
Ni gute wasaba kubika izina ry'ikigo?
Sura urubuga rwa One Stop Center: onestopcentre.rdb.rw.
Ni ibiki ukeneye mbere yo gutangira gusaba?
Dore ibyo ukeneye byose:
Ugomba kugira konti. Uko wafungura konti, kanda hano
Nimero ya telefoni cyangwa imeyili (iyo ubishatse) kugirango wakire kandi ukurikirane amakuru yaho dosiye yawe igeze.
Igiciro | Igihe cyo gutunganya dosiye |
Ntiyishyurwa | Amasaha 6 |
Intambwe zikurikira ndetse nandi makuru
Icyemezo nuko Uruhushya ruzatangwa:
Nyuma yo kohereza ubusabe neza, usaba ahabwa nimero y’ubusabe (Itangizwa na C2…) ishobora gukoreshwa mu gukurikirana aho serivisi igeze.
2. Gutangwa kwa Sertifika/Lisansi:
Iyo ubusabe bwawe bwemejwe, uzahabwa sertifika y’ubu busabe binyuze kuri aderesi ya imeri cyangwa ubutumwa bugufi (SMS) watanze mu gihe cyo gusaba.
3. Ukeneye ubufasha cyangwa andi makuru:
- Hamagara: 1415
- Email: support@rdb.rw
- WhatsApp: +250788321555
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina