Uko wasaba Gutangaza Ihagarikwa ry’agateganyo ry’ibikorwa by’ikigo/Isosiyete.
Búið til af Ivan Shema, Breytt Fri, 16 Jan kl 10:13 AM eftir Ivan Shema
Iyi serivisi igufasha gutangaza ko ikigo cyangwa isosiyete yawe ihagaritse ibikorwa byayo by’agateganyo, kandi itagikora inshingano zimwe na zimwe z’isosiyete, uretse itangwa ry’amakuru ku banyamigabane bungukira muri icyo kigo.
Ni bande bemerewe gusaba iyi serivisi?
Ibigo cyangwa imiryango ishaka guhagarika ibikorwa byayo by’agateganyo.
Uko wasaba Itangazo ry’ihagarikwa ry’ibikorwa by’Ikigo/Isosiyete
Sura urubuga rwa One Stop Center: onestopcentre.rdb.rw.
Ni ibiki ukeneye mbere yo gutangira gusaba?
Dore ibyo ukeneye byose:
Ugomba kugira konti. Uko wafungura konti, kanda hano
Nimero ya telefoni cyangwa imeyili (iyo ubishatse) kugirango wakire kandi ukurikirane amakuru yaho dosiye yawe igeze.
Nimero iranga usora y’ikigo (TIN)
Indangamuntu cyangwa Pasiporo (National ID or Passport)
Urwandiko rutangaza ihagarikwa ry’agateganyo ry’ibikorwa by’Ikigo cyangwa Isosiyete
Igiciro | Igihe cyo gutunganya dosiye |
Ntiyishyurwa | Amasaha 6 |
Intambwe zikurikira ndetse nandi makuru
Icyemezo nuko Uruhushya ruzatangwa:
Iyo ubusabe bwanyu bwemejwe, muzakira ubutumwa bwemeza ubusabe bwanyu kuri imeyili cyangwa sms mwatanze muri gusaba.
Ukeneye ubufasha cyangwa andi makuru:
- Hamagara: 1415
- Email: support@rdb.rw
- WhatsApp: +250788321555
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina