Uko wasaba Uruhushya rw’Agateganyo rwo Guhinga Urumogi

Búið til af Stella ISIMBI, Breytt Tue, 10 Mar kl 2:53 PM eftir Stella ISIMBI

Iyi serivisi igenewe abakora ubucuruzi bifuza guhinga urumogi, kugira ngo bahabwe uruhushya rw’agateganyo rwo gukora rutangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi, Ihanganwa mu Bucuruzi n’Uburenganzira bw’Abaguzi (RICA).


Uru ruhushya rw’agateganyo rufasha ibigo kubona inyandiko zisabwa mu gusaba uruhushya rwa nyuma rwo guhinga urumogi.

Ibisabwa mbere yo gutangira gusaba

Ukeneye ibi bikurikira:

  • Konti ikora ya OneStopCenter. Gufungura konti, kanda hano.

  • TIN yemewe y’ikigo cyangwa y’umuntu ku giti cye

  • Numero ya telefone igendanwa ikora cyangwa imeyili yemewe: kugira ngo wakire amakuru no gukurikirana aho ubusabe bwawe bugeze.

Inyandiko zisabwa


  • Kopi ya Pasiporo

  • Ibaruwa y’icyemezo cyo guhinga urumogi yatanzwe na RDB

  • Icyemezo cy’ishoramari (Investment Certificate) gitangwa n’urwego rubifitiye ububasha (urugero: RDB)

  • Business plan irambuye

  • Icyemezo cy’iyandikwa ry’ubucuruzi gitangwa na RDB


Inyandiko zishobora kongerwaho

  • Kopi y’impamyabumenyi yashyizweho umukono na noteri  y’umukozi wujuje ibisabwa


Processing Time and Fees


Igihe bitwara 

igiciro

Iminsi 3 y’akazi 

1,000,000 RWF

Intambwe zikurikira n’amakuru y’ubufasha


1. Gutanga ubusabe:

Nyuma yo kohereza ubusabe neza, usaba ahabwa nimero yo kwishyuriraho (urugero: 88…) ikoreshwa mu kwishyura.

2. Kwishyura:

  • Hakorwa nimero/ID yo kwishyura. Kanda Ishyurakugira ngo urangize kwishyura.

  • Ushobora guhitamo uburyo bwo kwishyura bumworoheye.


3. Gutanga icyemezo/uruhushya:


Iyo ubusabe bwemejwe, uzahabwa icyemezo cya elegitoroniki (e-license).

4. Kubona ubufasha cyangwa ibisobanuro birenzeho:

  • Hamagara: 1415

  • Imeyili: support@rdb.rw

  • Twandikire kuri WhatsApp: 0788321555

Var þessi grein gagnleg?

Það er frábært!

Þakka þér fyrir álit þitt

Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg

Þakka þér fyrir álit þitt

Láttu okkur vita hvernig við getum bætt þessa grein!

Veldu að minnsta kosti eina af ástæðunum
Staðfesting á CAPTCHA er nauðsynleg.

Viðbrögð send

Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina