Uko wasaba Uruhushya rwo Gukora Ibagiro
Búið til af Stella ISIMBI, Breytt Tue, 10 Mar kl 12:59 PM eftir Stella ISIMBI
Iyi serivisi igenewe abakora ubucuruzi bw’ibagiro bashaka kwiyandikisha no guhabwa uruhushya rwo gukora rutangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi, Ihiganwa mu Bucuruzi n’Uburenganzira bw’Abaguzi (RICA).
Mu gihe cy’ikorwa ry’ubu busabe, RICA ikora igenzura ahateganywa kugirwa ibagiro kugira ngo yemeze ko inyubako n’imikorere byujuje ibisabwa n’amabwiriza akurikizwa.
Abemerewe gusaba iyi serivisi
Umuntu ku giti cye cyangwa ikigo cyose gikora nk’ibagiro mu Rwanda gishobora gusaba iyi serivisi, iyo gifite TIN yemewe.
Ibisabwa mbere yo gusaba
Kugira ngo utangire ubusabe, ukeneye ibi bikurikira:
Konti ikora ya OneStopCenter, gufungura konti kanda hano.
Nomero ya TIN yemewe.
Inyandiko zisabwa
Tegura izi nyandiko zikurikira:
Icyemezo cy’iyandikisha ry’ikigo cyatanzwe na RDB
Kopi y’amasezerano y’ubukode, iyo uwusaba atari nyir’inyubako.
Kopi zashyizweho umukono na noteri z’icyemezo cyo kwiyandikisha n’uruhushya rwo gukora byatanzwe na Rwanda Council of Veterinary Doctors ku baganga b’amatungo bakorera mu ibagiro.
Kopi zashyizweho umukono na noteri z’impamyabumenyi z’abakozi bashinzwe imikorere y’ibagiro: (Impamyabumenyi ya kaminuza mu buvuzi bw’amatungo cyangwa ubuzima bw’amatungo kuma bagiro aciriritse n’amanini; Abatekinisiye baba veterineri b’amatungo ku ma bagiro mato.)
Ibaruwa y’uburenganzira ku basuzumyi b’inyama (meat inspectors) yatanzwe na RICA.
Kopi ya pasiporo.
Inyandiko zisabwa bitewe n’uko bimeze
Kopi y’uruhushya rwo gukora rwatanzwe na RICA
Inyandiko z’inyongera
Kopi y’icyemezo cyo kwiyandikisha kw’ibagiro cyatanzwe na RICA.
Igihe bitwara n’igiciro
igiciro | Igihe bitwara |
Ntiyishyurwa | Iminsi 5 y’akazi |
Intambwe zikurikiraho n’amakuru y’ubufasha
Nyuma yo gutanga ubusabe neza, uzahabwa nimero ya dosiye (urugero: C2…) ushobora gukoresha mu gukurikirana aho ubusabe bugeze igihe icyo ari cyo cyose.
Iyo ubusabe bwemejwe, uzamenyeshwa binyuze kuri SMS cyangwa imeyili, kandi icyemezo cya elegitoroniki (e-certificate) kizaboneka ku rubuga kugira ngo ukimanure.
Kubona ubufasha cyangwa ibisobanuro birambuye:
Hamagara: 1415
Imeyili: support@rdb.rw
Twandikire kuri WhatsApp: 0788321555
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina