Uko wasaba Iyandikwa ry’Ahakorerwa Kuvanga Amabara y’Irangi, Gupfunyika no Kongera Gupfunyika

Búið til af Stella ISIMBI, Breytt Tue, 10 Mar kl 2:43 PM eftir Stella ISIMBI

Iyi serivisi igenewe ubucuruzi bukora kuvanga amabara y’irangi, gupfunyika no gusubiramo gupfunyika irangi, kugira ngo bwiyandikishe kandi bwubahirize amabwiriza y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi, Ihangana mu Bucuruzi n’Uburenganzira bw’Abaguzi (RICA).

Icyemezo cy’iyandikwa gitangwa gikoreshwa mu gusaba uruhushya rwo gukora.

Ibisabwa mbere yo gutangira gusaba

Ukeneye ibi bikurikira:

  • Konti ikora ya OneStopCenter. Gufungura konti, kanda hano.

  • TIN yemewe y’ikigo cyangwa y’umuntu ku giti cye

  • Numero ya telefone igendanwa ikora cyangwa imeyili yemewe: kugira ngo wakire amakuru no gukurikirana ubusabe bwawe.

Ibisabwa by’ibanze.

Ahantu hakorerwa hagomba kuba:

  • Metero 60 uvuye ku masoko y’amazi, imiyoboro y’amazi y’imvura ifunguye, imirima y’amazi cyangwa ahakusanyirizwa amazi

  • Metero 200 uvuye ahantu hashobora kwibasirwa n’imyuzure

  • Metero 200 uvuye ku bigo bitunganya ibiribwa, harimo na resitora


Inyandiko zisabwa

  • Icyemezo cy’ubutaka cyangwa amasezerano y’ubukode by’aho hantu hakoreshwa mu kubika irangi

  • Icyemezo cy’iyandikwa ry’ubucuruzi gitangwa na RDB

Inyandiko zishobora kongerwaho

  • Kopi ya Pasiporo

  • Icyemezo cy’iyandikwa muri RICA


Igihe bitwara  n’igiciro 


Igihe bitwara

igiciro 

Iminsi 14 y’akazi

Ntiyishyurwa

Intambwe zikurikiraho n’amakuru y’ubufasha

1. Gutanga ubusabe:

Nyuma yo gutanga ubusabe neza, usaba ahabwa nimero ya dosiye (urugero: C2…), ikoreshwa mu gukurikirana aho ubusabe bugeze.

2. Gutanga icyemezo/uruhushya:

Iyo ubusabe bwemejwe, uhabwa icyemezo cya elegitoroniki (e-certificate) biciye kuri imeyili yawe cyangwa ukagikuramo (download) ku rubuga.

Kubona ubufasha cyangwa ibisobanuro birenzeho:

  • Hamagara: 1415

  • Imeyili: support@rdb.rw

  • Twandikire kuri WhatsApp: 0788321555




Var þessi grein gagnleg?

Það er frábært!

Þakka þér fyrir álit þitt

Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg

Þakka þér fyrir álit þitt

Láttu okkur vita hvernig við getum bætt þessa grein!

Veldu að minnsta kosti eina af ástæðunum
Staðfesting á CAPTCHA er nauðsynleg.

Viðbrögð send

Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina